RFL
Kigali

Sinach uherutse kwizihira Abanyarwanda yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Ada Ehi na Moses Bliss

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2024 15:11
0


Umuhanzi mu muziki wa Gospel, Osinachi Kalu Okoro Egbu uzwi nka Sinach, akaba amaze imyaka irenga 30 mu murimo w'Imana, agiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo abaramyi b'ibyamamare.



Sinach ni umunya-Nigeria uri mu baramyi bakunzwe cyane ku Isi. Mu Rwanda naho ahafite abakunzi benshi dore ko amaze kuhataramira inshuro eshatu. Bwa mbere ahataramira hari mu gitaramo cya Patient Bizimana, ubwa kabiri ndetse n'ubwa gatatu byari mu giterane 'All Women Together' gitegurwa na Women Foundation Ministries.

Mu minsi micye ishize Sinach yari ari mu Rwanda ku butumire bwa Apostle Mignonne Kabera mu giterane Abagore Twese Hamwe [All Women Together] cyabereye muri BK Arena kuwa 06-09 Kanama 2024. Yanyuzwe n'ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, arandika ati: "Mbega Ijoro ryiza i Kigali, Yesu yahawe icyubahiro." 

Nyuma yo gutanga ibyishimo mu Rwanda, kuri ubu uyu muhanzikazi agiye gukora igitaramo cye bwite, yise "Victorious Sounds". Iki gitaramo kizaba tariki 03 Ugushyingo 2024, kibere muri Nigeria muri Stade Nkuru y'Igihugu i Abuja. Sinach azaba ari kumwe na Tope Alabi, Moses Bliss, Ada Ehi, Kaestrings, Mr M & Revelation na Mallam Razphil. 

Amateka ya Sinach umaze gutaramira mu Rwanda inshuro eshatu; 2017, 2023 na 2024

Tariki 30 Werurwe 1972 ni bwo Sinach yabonye izuba, avukira i Lagos muri Nigeria, ibivuze ko afite imyaka 52 y'amavuko. Yahisemo gukoresha izina 'Sinach' arikuye ku izina rye (Osinachi) bitewe n'uko 'Sinach' ari izina yasanze ryakorohera abantu benshi kurivuga no kurimuhamagara. Sinach ni umwana w'umukobwa wa kabiri mu muryango w'abana barindwi.

Tariki 28/6/2014 ni bwo yashakanye na Joseph Egbu uzwi nka Joe Egbu (Pastor Joe), ubukwe bwabo bubera mu itorero Christ Embassy Church ahitwa Ikeja mu mujyi wa Lagos muri Nigeria. Umugabo we Joseph Egbu ni umupasiteri mu itorero Christ Embassy Church ari naryo uyu muhanzikazi akoreramo umurimo w'Imana.

N'ubwo ari umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel, Sinach yize Physics (Ubugenge) muri Kaminuza ya Port Harcourt iherereye muri Leta ya Rivers, imwe muri Leta 36 zigize igihugu cya Nigeria. Amashuri abanza n'ayisumbuye yayigiye i Lagos muri Nigeria.

Mu bwana bwe ni bwo yakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza we, kuva ubwo ahinduka umukristo. Sinach yatangiye kuririmba ahereye muri korali, abitangira akiri umwana muto. Yahereye muri korali yo mu itorero Christ Embassy rikorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Pastor Chris Oyakhilome, Umushumba Mukuru w'itorero Christ Embassy ari ryo Sinach abarizwamo kuva yakwakira agakiza, yavumbuye impano yo kuririmba muri Sinach, ahita amugira Umuyobozi Mukuru wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni umurimo yatangiriye muri Believers Love World izwi na none nka Christ Embassy itorero rikomeye cyane muri Nigeria ryatangijwe na Pastor Chris Oyakhilome mu 1987. Abarizwa muri 'Label' yitwa World Music Ministry ahuriramo n'abaramyi Frank Edward na Ada Ehi.

Sinach wamamye mu ndirimbo "Way Maker" na "I Know Who I am", ni umuhanzikazi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship leader) muri Christ Embassy Church. Ari mu baramyi b'abanyafrika banakunzwe cyane muri Amerika n'i Burayi.

Muri Afrika ho afatwa nk'umwamikazi mu muziki wa Gospel bigashimangirwa no kuba ari we muhanzikazi wa Gospel ukize cyane muri Afrika. Si muri Afrika gusa ahubwo kuri ubu ni na we nimero ya mbere mu bahanzikazi bakora umuziki wa Gospel bahagaze neza ku Isi ugendeye ku bafite indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube

Mu bihe byashize, Tasha Cobbs yari ku mwanya wa mbere mu kugira indirimbo zarebwe cyane, ariko uyu munsi wa none Sinach wo muri Nigeria ni we muhanzikazi ufite indirimbo yarebwe kurusha izindi zose za Gospel ku Isi aho indirimbo ye "Way Maker" imaze kurebwa na Miliyoni 268, ibituma aza ku isonga mu bahanzikazi ba mbere muri Gospel.

Sinach akurikirwa na Tasha Cobbs wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Indirimbo "Fill Me Up" ya Tasha imaze kurebwa na Miliyoni 213. Icyakora Tasha afite umwihariko wo kugira izirenze imwe zarebwe n'abarenga Miliyoni 200, ari zo "Your Spirit" [Miliyoni 201], You know my name [Miliyoni 210] na "Fill me up" [213], mu gihe Sinach afite imwe.

Sinach amaze kuririmba mu bihugu bitandukanye ku isi birimo: Nigeria, Ghana, Kenya, Afrika y'Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antigua, Barbuda, Trinidad, Tobago, Grenada, Uganda, Barbados, U Bwongereza n'u Rwanda agiye gutaramiramo ku nshuro ya gatatu, ni ukuvuga 2018, 2023 na 2024 aho agarutse mu giterane All Women Together 2024.


Sinach arakunzwe muri Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Sinach ni we muhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel Music] ukize kurusha abandi muri Afrika aho umutungo we ubarirwa hafi Miliyoni eshanu z'amadorali ya Amerika [Miliyari 5 z'amafaranga y'u Rwanda] nk'uko bitangazwa na Naijamusic.

Umwibuke muri Album zanyeganyeje Isi nka 'WayMaker', 'I Know Who I Am', 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed', 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive', 'Chapter One';

I’m Blessed', 'Shout it Loud', 'From Glory to Glory', 'Sinach at Christmas' na 'Sinach Live in Concert', 'There’s an Overflow' yo mu mwaka wa 2018, 'Best of Sinach' yo mu mwaka wa 2018, 'Great God (Live in London)' yo mu mwaka wa 2019.

Sinach umaze kwandika indirimbo zisaga 250 no guhabwa ibihembo byinshi mu muziki. Mu 2008, 'This is your season' yabaye indirimbo y'umwaka, mu 2011 ahabwa igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu muziki wa Gospel muri Nigeria (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya Nigeria Entertainment Awards.

Mu 2012 yahawe ibihembo bibiri ari byo West Africa Best Female Vocalist (umuhanzikazi w'umuhanga mu ijwi muri Afrika y'Uburengerazuba) na Best Hit Single (Indirimbo ikunzwe cyane), ibyo byose abihabwa mu irushanwa Love World Awards.

Mu 2013, Sinach yabaye umuhanzi w'umwaka muri Nigeria mu muziki uhimbaza Imana (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya NIPUGA Awards. Mu 2013, yahawe igihembo cy'umuhanzikazi mwiza mu muziki wa Gospel (Best Female Gospel Artiste of the Year).

Yahawe nanone igihembo cy'indirimbo nziza y'umwaka (Best Song of the Year) n'icy'Umuhanzikazi mwiza mu ijwi (Best Female Vocal) mu irushanwa Nigeria Gospel Music Awards. Muri 2016, yahawe igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka (Best Gospel Artiste) mu irushanwa AFRIMMA Awards.

Mu 2016 yahawe igihembo gikomeye cya 'Song Writer of the Decade Award' mu irushanwa LIMA Awards nk'umwanditsi mwiza w'indirimbo, wagize uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel aho indirimbo ze zaririmbwe mu bihugu byinshi ndetse zigahindurwa mu ndimi zitandukanye ku migabane yose y'isi.

Muri 2016 kandi yahawe igihembo cya African Achievers Award for Global Excellence igihembo yahawe nk'umuhanzi w'umunyafrika wubashywe ku rwego mpuzamahanga. Nanone muri 2016 yahawe igihembo nk'umuhanzi witwaye neza muri Afrika y'Uburengerazuba (West Africa Artist of the Year) muri Groove Awards.

Umuhanzikazi Sinach uri mu bihe bye byiza mu muziki usingiza Imana, yashyizwe na YNaija ku rutonde rw'abakristo 100 bo muri Nigeria bavuga rikijyana (Top 100 Most Influential Christians in Nigeria). Yari aruhuriyeho na Pastor Chris Oyakhilome na Pastor Enoch Adeboye, abapasiteri b'ibirangirire muri Afrika.

Yegukanye igihembo cy'indirimbo y'umwaka mu bihembo "Loveworld International Music and Arts Awards (LIMA)", ikinyamakuru PulseNg kimugira nimero ya mbere mu bahanzikazi b'Ikinyacumi [Female artiste of the decade – 2019], anashyirwa mu bahatanira igihembo cy'umuhanzi mwiza muri Afrika muri Africa Gospel Award – 2019.

Indirimbo ye "Way Maker" yatumye mu 2020 yegukana igihembo cy'indirimbo y'umwaka muri Dove Awards - irushanwa rifatwa nk'irya mbere ku Isi mu muziki wa Gospel. Mu 2022 yabaye umunyamuryango wa Grammy Recording Academy nk'uzajya atora muri Grammy Awards. Mu 2023 yahawe igihembo na Commonwealth nka 'Global Ambassador'.


Sinach yeretswe urukundo rwinshi i Kigali muri All Women Together 2024

Abanyarwanda benshi bahembuwe n'indirimbo z'umuramyi mpuzamahanga Sinach


Sinach hamwe na Worship Team ndetse na Apotre Mignonne Kabera & Eric Kabera


Sinach agiye gukora igitaramo cy'amateka mu mpera za 2024








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND