Umuhanzikazi Cissy Houston wegukanye Grammy ebyiri akaba nyina wa Whitney Houston, yitabye Imana ku myaka 91 azize uburwayi bwa Alzheimer.
Kuwa Mbere, nibwo
inkuru mbi yasakaye hirya no hino ko Cissy Houston wamamaye mu njyana
ya R&B aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana ku
myaka 91.
Uyu muhanzikazi Cissy
Houston waguye mu rugo rwe ruherereye i New Jersey, asize itafari rifatika ku
muziki dore ko ari umwe mu batumye injyana ya R&B ikundwa ku rwego iriho
ndetse akaba asigiye umuziki impano nziza ya Whitney Houston.
Uretse kandi Whitney
Houston, Cissy Houston azibukirwa kuba avuka mu muryango w’abanyamuziki kandi
bamamaye. Muri abo harimo Leontyne Price abereye mubyara, akaba kandi
yararirimbanye n’ibirangirire mu muziki nka Roy Hamilton, Dionne Warwick, Elvis
Presley, Aretha Franklin, na Chaka Khan.
Umukazana we, Pat, niwe watangaje iby’urupfu rwa Cissy bwa mbere avuga ko uyu muhanzikazi wakoze
indirimbo zirenga 600 yashizemo umwuka mu rugo rwe ruherereye New Jersey azize
uburwayi bwa Alzheimer.
Cissy Houston yitabye Imana yibitseho ibihembo bibiri
bya Grammy yatsindiye kubera album ze ‘Face to Face’ na ‘He Leadeth Me’.
Reba indirimbo Be my baby ya Cissy Houston
TANGA IGITECYEREZO