RFL
Kigali

Nyina wa Whitney Houston yitabye Imana

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:8/10/2024 9:44
0


Umuhanzikazi Cissy Houston wegukanye Grammy ebyiri akaba nyina wa Whitney Houston, yitabye Imana ku myaka 91 azize uburwayi bwa Alzheimer.



Kuwa Mbere, nibwo inkuru mbi yasakaye hirya no hino ko Cissy Houston wamamaye mu njyana ya R&B aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana ku myaka 91.

Uyu muhanzikazi Cissy Houston waguye mu rugo rwe ruherereye i New Jersey, asize itafari rifatika ku muziki dore ko ari umwe mu batumye injyana ya R&B ikundwa ku rwego iriho ndetse akaba asigiye umuziki impano nziza ya Whitney Houston.

Uretse kandi Whitney Houston, Cissy Houston azibukirwa kuba avuka mu muryango w’abanyamuziki kandi bamamaye. Muri abo harimo Leontyne Price abereye mubyara, akaba kandi yararirimbanye n’ibirangirire mu muziki nka Roy Hamilton, Dionne Warwick, Elvis Presley, Aretha Franklin, na Chaka Khan.

Umukazana we, Pat, niwe watangaje iby’urupfu rwa Cissy bwa mbere avuga ko uyu muhanzikazi wakoze indirimbo zirenga 600 yashizemo umwuka mu rugo rwe ruherereye New Jersey azize uburwayi bwa Alzheimer.

Cissy Houston yitabye Imana yibitseho ibihembo bibiri bya Grammy yatsindiye kubera album ze ‘Face to Face’ na ‘He Leadeth Me’. 


Reba indirimbo Be my baby ya Cissy Houston

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Michael6 hours ago
    Uyu mubyeyi aruhukire mumahoro. Ntamuhanzi upfa💔





Inyarwanda BACKGROUND