Tariki ya 6 Ukwakira ni umunsi wa 279 w’umwaka ubura iminsi 86 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1973: Hatangiye
intambara ya Kippour yahuje Abanya-Israel na Syria.
1981: Anouar
el-Sadate wari Perezida wa Misiri yishwe ari hamwe n’ingabo z’iki gihugu
arashwe n’umusirikare warashe mu gice cyari cyicayemo abayobozi.
1822: Papa
yashyizeho ihame ryemeza diyosezi 30 mu Bufaransa, ryari ryarateshejwe agaciro
mu gihe hashyirwagaho itegeko rigenga abapadiri mu Bwami bw’u Bufaransa bwa
kera.
1927: Hasohotse
filime ya mbere ivuga ku njyana ya Jazz, yerekanwa muri Amerika n’abavandimwe
ba Wamer. Iyi njyana yakoreshwaga n’abirabura bari mu bucakara.
1979: Jean-Paul
II yabaye Papa wa mbere winjiye mu nzu Perezida wa Amerika akoreramo akanabamo
(Maison-Blanche).
2011: Bernard
Makuza yasoje inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka igera
kuri 11.
Bimwe mu bihangange
byabonye izuba:
1289: Venceslas
III, Umwami wa Hongrie, Bohême na Pologne.
1510: John
Caius, umuganga w’Umwongereza.
1773: Louis-Philippe
I, Umwami w’u Bufaransa.
1866: Reginald
Aubrey Fessenden, umwe mu bakoze radio.
1930: Hafez
el-Assad, umunyapolitiki wakomokaga muri Syria watabarutse muri Kamena 2000.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
1644: Élisabeth w’u
Bufaransa, Umwamikazi wa Espagne na Portugal.
1981: Anouar
el-Sadate, Perezida wa Misiri wahawe Igihembo cy’Amahoro cyo guharanira amahoro
mu 1978.
2014: Árpád Göncz, umunyapolitiki wo muri Hongiriya wanabaye
Perezida w’iki gihugu (1990-2000).
2019: Rip Taylor, wahoze
ari umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya w’Umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO