Tariki ya 4 Ukwakira ni umunsi wa 277 w’umwaka ubura iminsi 88 ngo ugere ku musozo.
Ibintu
biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi,
InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka
y’isi.
Bimwe mu by’ingenzi
byabaye kuri iyi tariki:
1745: Muri Autriche
hatangiye intambara yashyamiranyije abatuye muri iki gihugu, habaye no kwambika
ikamba i Francfort-sur-le-Main umwami w’abami François I umugabo wa
Marie-Thérèse wa Autriche.
1824: Hatangajwe ku
mugaragaro Repubulika ya Mexique.
1830: U Bubiligi bwabonye
ubwigenge.
1853: Hatangiye intambara
ya Crimée.
1930: Habaye
impinduramatwara muri Brazil.
1943: Corse yarangije
kubohorwa mu ntambara ya kabiri y’isi.
1957: Icyogajuru cya mbere
cyoherejwe mu kirere n’Abarusiya cyitwa Spoutnik 1.
1966: Lesotho yabonye
ubwigenge.
1991: Hasinywe
amasezerano yo kurinda inyanja nini ya Antarctique
Bimwe mu bihangange
byabonye izuba kuri iyi tariki:
1822: Rutherford B.
Hayes, Perezida wa 19 wa Amerika.
1916: Vitaly
Ginzburg,umuhanga mu bugenge ukomoka mu Burusiya wahawe igihembo cyitiriwe
Nobel mu Bugenge muri 2003.
1918: Kenichi Fukui,
umuhanga mu butabire ukomoka mu Buyapani wahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri
bwo mu 1981.
1938: Kurt Wüthrich,
umuhanga mu butabire ukomoka mu Busuwisi yahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri
bwo mu 2002.
1988: Derrick Rose,
umukinnyi wa Basketball ukomoka muri Amerika.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
1305: Kameyama, umwami
w’abami w’u Buyapani.
1582: Thérèse
d’Avila,umutagatifukazi ukomoka muri Espagne.
1947: Max Planck,
umuhanga mu bugenge ukomoka mu Budage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu
bugenge muri mu1927.
1996: Silvio Piola,
umukinnyi wa football ukomoka mu Butaliyani.
2010: Norman Wisdom, umunyarwenya w’Umwongereza.
TANGA IGITECYEREZO