Bisa n’aho gukina filime ari umwuga utakisukirwa na buri wese! Utwarwa n’amarangamutima kandi ukinjira mu mwanya w’umukinnyi baba bashaka ko uvamo. Niba usabwa kurira ni ko ubigenza, niba usabwa gukubita uwo muri kumwe ni ko bigenda, mbese ukina uhuza neza n’ibyanditswe mu nyandiko izwi nka ‘Script’.
Celestin Gakwaya ari mu bakinnyi ba filime bamamaye
kuva mu myaka 10 ishize. Izina rye ryavuzwe cyane ubwo yakinaga muri filime ‘Serwakira’ aho yakinnye yitwa Nkaka- Yagaragaye nk’umugabo w’umugome ku buryo hari benshi bagihuza n’uburyo
yakinagamo.
Ariko kandi afite n’izindi filime yagiye agaragaramo
mu bihe bitandukanye, ndetse binyuze mu kigo asigaye akorera muri iki gihe
aritegura gushyira ku isoko filime ‘Hell in Heaven’.
Ni umwe mu bakinnye mu gice cya mbere cya filime “Bad
Choice” y’umukinnyi wa filime Bahavu Usanase Jannet, ndetse yongeye no kugaruka
mu gice cya kabiri.
Iyi filime irimo amazina akomeye muri Cinema nka
Fabiola Mukasekuru wamamaye muri filime ‘Amarira y’urukundo’, Nick wamamaye
muri City Maid n’abandi.
Muri filime ‘Bad Choice’, Celestin Gakwaya akina ari
umugabo wa Bahavu ariko aramuhohotera mu buryo bukomeye, kandi aba azi neza ko
atabyara, ariko azonga umugore we amubuza kongera guhura n’abandi bantu, ndetse
aramukubita mu buryo bukomeye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Celestin Gakwaya yavuze ko
kwisanga muri iyi filime byasabye ibiganiro by'igihe kirekire.
Yasobanuye ko Bahavu ari kumwe n'umugabo we Fleury bamuhamagaye bamubwira ko bashaka kugirana nawe ibiganiro, kandi bifuza ko azakina muri filime 'Bad Choice' ari mu ishusho y'umugabo utabyara, kandi ufata nabi umugore we.
Ati "Nabanje kubyakira, mbanza kubireba kuri
njye, nti ese nta ngaruka bizangiraho. Ndavuga nti ngomba gukora icyo ngomba
gukora. Twabanje kuganira batarampa 'Script' bamaze kuyimpa narikanze, kuko ngira
umwihariko ntandukaniyeho n'abandi bakinnyi kuko buri 'script' yose umpaye
ingiraho ingaruka. Kuko nyigira iyanjye."
Gakwaya yavuze ko yamaze iminsi atekereza ku byo yari
yahawe gukina, ndetse kuva yayigaragaramo aracyafite ingaruka zayo. Yahishuye ko
yagize ihungana ritari rinini bitewe n'ibyo yakinnye muri iyi filime ‘Bad
Choice’.
Ati "Ntabwo natinya kuvuga ko hari akantu gato
gashobora kuba karanteyemo 'a small depression' (ihungabana ritari rinini) bitewe
n'uburyo nafashemo umugore wanjye muri filime."
Yavuze ko hari ibintu byinshi bishobora kuzakanga
abantu benshi mu gice cya Gatatu cy'iyi filime. Kandi buri gice cyose yagiye
akina kuri we gifite icyo gisobanuye cyane.
Gakwaya yavuze ko akina muri iyi filime, yishyize mu
mwambaro w'umugabo ushobora gutereta umugore/umukobwa azi neza ko 'uwo atereta
ntacyo azamumarira'.
Ariko kandi avuga ko buri mwanya wose ahitamo gukina
muri filime, kenshi abantu ntibawakira neza, kuko bakunze kumubona nk'umugabo
w'umugome. Ati "Rimwe na rimwe abantu bahita babifata nk'aho ari
byo."
Gakwaya yasobanuye ko ubwo yakinaga akubita umugore we
Bahavu muri filime 'Bad Choice' yatashye ageze mu rugo iwe areba umwana we
n'umugore “nibuka ibyo mvuyemo ndangije ndamubwira nti uzi n'ibindi,
ndagukunda."
Yavuze ko byatumye atekereza ku byo yari yakinnye muri
iriya filime, yibaza ku mibereho y'umugabo utabyara, kandi uhohotera umugore we
mu bihe bitandukanye.
Gakwaya avuga ko ari we watanze igitekerezo cyo gukora igice cya kabiri cya filime, ndetse yashimiye ko bongeye kumuhitamo mu bakinnyi bose batoranyije.
Muri iki gice cya kabiri cya kabiri yakinnyemo 'scene'
zirenga 100, ndetse hari umunsi yakinnye 'scene' zirenga 10 bituma ava imyuna.
Ati "Ndibuka hari umunsi twakinnye nisanga ndimo kuva imyuna, kubera ko nagize
'stress' nitaye ku kazi, kuko hari ibyo tugomba gutanga, ugomba gufata mu mutwe
nako kantu ngashimira Imana."
Yavuze ko yishimira impano Imana yamuhaye imufasha
gufata mu mutwe mu gihe gito ibyo aba yahawe gukina, kandi yizeza ko azakomeza
gukora urugendo nk'uru muri Cinema Nyarwanda.
Gakwaya yasobanuye ko kutagaragara muri filime nyinshi
mu Rwanda, ahanini bituruka mu kuba hari abantu bamwegera bakamuha 'Script' akabona
zidateguye neza.
Ati "Nkubaza ibintu bitatu, icya mbere 'script'
imeze ite? Iravuga iki? Icya kabiri nzakina uwuhe mwanya, icya Gatatu
bizatangira, birangire ryari? Ntabwo ndi wa muntu uzabyuka, ngo uhite umbwira
ngo mu gitondo turakina."
Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka yatangaje ko
atorohewe no gukina muri filime ‘Bad Choice’ akubita Bahavu anamutonganya
Gakwaya yavuze ko yagizweho ingaruka no gukina muri
filime ‘Bad Choice’, kandi yavuye imyuna
Bahavu yashimye byimazeyo Celestin Gakwaya wemeye gukina mu bice bibiri bya filime 'Bad Choice' bimaze kujya hanze
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GAKWAYA CELESTIN
TANGA IGITECYEREZO