Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nshimiyimana Marc Govin usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Gasogi United akurikiranyweho gukangisha umukunzi we amafoto y’ubwambure.
Uyu mukinnyi yafunzwe ku wa 23 Nzeri 2024, aho
akurikiranyweho ibyaha bitatu: Gukangisha gusebanya; kubuza amahwemo
hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ndetse no gushyira
ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe
mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.
Uyu akekwaho kuba yarakoze ibi
byaha mu bihe bitandukanye ubwo yari amaze gutandukana n’uwo bakundanaga.
Mu ibazwa rye avuga ko mu gihe bakundanaga hari
amafoto y'umukunzi we yafashe agaragaza ubwambure bwe, bamaze gutandukana
ntiyabyihanganira, akamukangisha kuyashyira hanze ngo kugira ngo bagumane.
Umukunzi we yanze gukomeza gukundana nawe, maze birangira ayo mafoto ayakwirakwije mu rwego rwo kwihimura.
Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge
wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi mu Mudugudu w’Umunara.
Kugeza ubu, Marc Govin afungiye kuri Station ya RIB ya
Kanombe mu gihe dosiye yakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha tariki ya 30 Nzeri
2024.
Gukangisha gusebanya, ni icyaha giteganwa n’ingingo y’129
y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri
rusange.
Uhamijwe iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka 1 ariko
kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100,000
FRW ariko atarenze ibihumbi magana 300,000 FRW.
Icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa
cyangwa urusobe rwa mudasobwa, giteganwa n’ingingo ya 35 y’Itegeko No 60/2018
ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe
ikoranabuhanga.
Uhamijwe iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6
ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni
1,000,000 FRW ariko atarenze miliyoni 2,000,000 FRW.
Ni mu gihe icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho
yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe
rwa mudasobwa, giteganwa n’ingingo ya 34 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa
22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3
ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni
1,000,000 FRW ariko atarennze miliyoni 3,000,000 FRW.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr
Murangira B. Thierry yihanangirije abantu bashyira cyangwa bakwirakwiza amafoto
y’abandi, bagamije kubihimuraho.
Mu kiganiro na InyaRwanda ati “RIB irihanangiriza abantu bashyira cyangwa
bakwirakwiza amafoto n’amajwi by’urukozasoni ko ari icyaha niyo yaba atari wowe
uyarimo. Ababikora bihimura amategeko arabahana.”
Akomeza ati “RIB kandi irihanangiriza bariya bemera gufatwa cyangwa bifata amafoto y’ukozasoni barangiza bakayashyira hanze. Abo niba banyirabayaza. Ntibakwiriye kwemera gufatwa ayo mafoto cyangwa ngo nabo ubwabo bayifate igihe cyose badafite control kuri telephone zabo.
Gufata amafoto, amajwi y’urukozasoni cyangwa amagambo agize ibyaha, ukayashyira ku rukuta rwawe, nawe uba ukoze icyaha cyo gukwirakwiza.
Yabwiye abakoresha imbuga nkoranyambaga ko “zitabereyeho kuzikoresha ibyaha.”
Yungamo ati “Ntabwo zibereyeho gukoreshwa bamwe bibasira abandi. Ntabwo zigomba kuba umuyoboro ukoreshwa bamwe bibasira abandi."
"Ntabwo arizo kwamamarizaho uburaya, ubwomanzi. Turasaba ba nyirazo kureka guha rugari abaza kwamamaza ibikorwa bibi. Ikindi RIB irihanangiriza, abantu bakwirakwiza cyangwa usanga bagarura (reposting) amafuti abandi bavuze.”
Dr Murangira yavuze ko RIB itazihanganira buri wese ukangisha mugenzi we amafoto y'ubwambure bwe, asaba buri wese kubicikaho
TANGA IGITECYEREZO