RFL
Kigali

Irak yabonye ubwigenge! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/10/2024 8:45
0


Tariki ya 3 Ukwakira 2013 ni umunsi wa 276 w’umwaka ubura iminsi 89 ngo urangire.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1866: Hasinywe amasezerano ya Vienne yasozaga intambara ya gatatu y’abaharaniraga ubwigenge bw’u Butaliyani.

1929: Havutse ubwami bwa Yougoslavie.

1932: Irak yabonye ubwigenge.

1940: Hasinywe sitati y’Abayahudi mu Bufaransa.

1952: Abongereza baturikije bombe ya mbere yo mu bwoko bw’iz’uburozi

1955: Norodom Sihanouk yabaye Minisitiri w’intebe wa Cambodge.

1990: Ibice bibiri byari bigize u Budage byariyunze byongera kuba igihugu kimwe

1967: Icyogajuru cya X-15 gitwawe na William Joseph Knight cyagenze ku muvuduko wa kilometero7, 272, 68 km ku isaha.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki:

1889: Carl von Ossietzky, inararibonye yo mu Budage yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 1935

1978: Claudio Pizarro, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Peru.

1981: Zlatan Ibrahimović, umukinnyi wa football ukomoka muri Suwede wanakomotseho inshinga y’igifaransa yitwa “Zlataner”, bisobanura kuba uw’ikirenga (dominer), ijambo ryavutse amaze gutsinda Abongereza ibitego bitatu ku busa mu mwaka wa 2012.

1984: Ashlee Simpson, umuraperi w’umunyamerika.

2004: Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Amerika.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1226: Fransisiko wa Asizi (François d’Assise) ukomoka mu Butaliyani, wabaye n’umutagatifu Papa uriho ubu yiyitiriye wavuzweho kwicisha bugufi mu buzima bwe, wanashinze abapadiri, abafurere n’ababikira b’Abafaransisikani.

1867: Elias Howe, Umunyamerika wahimbye imashini idoda.

2008: André Bellec, umuririmbyi w’Umufaransa washinze itsinda rya Frères Jacques.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND