RFL
Kigali

Chris Brown yakoze indirimbo zirenga 20 zisaba imbabazi Rihanna

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/10/2024 8:27
0


Icyamamare mu muziki, Chris Brown, yahishuye ko kuva mu 2009 yakubita Rihanna wari umukunzi we, yanditse indirimbo zirenga 20 zo kumusaba imbabazi gusa ntiyazisohora.



Christopher Maurice Brown umuhanzi akaba n’umubyinnyi kabuhariwe, benshi bazi nka Chris Brown, ni umwe mu bafite amateka atoroshye yo kuba yarigeze gukubita Rihanna akanamukomeretsa ubwo bari bagikundana mu 2009. Ibi byamuviriyemo gushwana ndetse aranafungwa igihe gito.

Kuri ubu yavuze ko nubwo hashize imyaka 15 bibaye nyamara ngo aracyabyicuza. Yahishuye ko kugeza ubu iyo arebye mu bubiko bwe, asangamo indirimbo zirenga 20 yanditse mu myaka ishize zose zigamije gusaba imbabazi Rihanna yari yakubise akajyanwa kwa muganga.

Yavuze ko nyuma y’uko amukubise nawe byaramubabaje cyane, avuga ko nubwo yasabye imbabazi akazihabwa ariko ibyabaye byasize icyasha ku izina rye kugeza n’ubu bikimukurikirana.

Akomeza avuga ko ibyo yakoze yasanze bigayitse ku buryo nawe atazigera atuma hari umuntu n’umwe wazabikorera abana be.

Ati “Ndacyafite indirimbo zirenga 20 ntigeze nsohora nandikiye Rihanna musaba imbabazi. Ibyabaye byarambabaje…mfite abakobwa kandi sinzigera ntuma hari umuntu n’umwe ubafata gutyo.

Nasabye imbabazi ndetse tumeranye neza, ariko ibyabaye byasize icyasha ku izina ryanjye.”

Nyamara nubwo Chris Brown avuga ko yicuza gukubita Rihanna yanandikiye indirimbo 20 zo kumusaba imbabazi, abivuze mu gihe hagiye gusohoka filime ibigarukaho inagaragaza abagore yagiye akubita mu bihe bitandukanye. Iyi ni iyiswe ‘Chris Brown: A History   Of Violence’ izasohoka 27 Ukwakira 2024.

Brown yavuze ko yanditse indirimbo zirenga 20 zo gusaba imbabazi Rihanna 

Avuga ko ibyo yakoreye Rihanna akibyicuza nyuma y’imyaka 15 bibaye

Bombi bakanyujijeho kugeza bashwanye bapfa ko Brown yakubise Rihanna 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND