Umuramyi Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yahishuye ko ari kwitegura kwagura imbago z’umuziki we nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo nshya yari itegerejwe na benshi.
Chryso Ndasingwa uherutse
gukora igitaramo cy'amateka muri BK Arena cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2024 aho
yujuje iyi nyubako akaba umuhanzi wa kabiri ubikoze, ndetse by'akarusho
abacyitabiriye bagahembuka imitima binyuze mu kuyiramya nta mupaka mu ndirimbo
ze, yongeye guhembura benshi abinyujije mu ndirimbo nshya yise “Intego.”
Uyu muramyi ukunzwe cyane
mu Rwanda yatangaje ko indirimbo nshya yashyize ahagaragara ku wa Kabiri tariki
ya 01 Ukwakira 2024, yayanditse amaze kwiga impamvu abantu bakwiriye kubaho ubuzima
bufite igisobanuro, 'kandi isoko y'ubwo buzima ni Imana.'
Akomoza ku butumwa
bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati: “Nihereyeho ni inkuru y’ubuzima
bwanjye kuko ntaramenya Imana nari mboshywe cyane. Ubutumwa bukubiyemo ni
ugushima Imana ibyo yakoze no kumenya inshingano yaduhaye yo guhindura isi
binyuze mu kumvira amategeko yayo ndetse no kugira icyizere cy’ubuzima bwiza.”
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yasobanuye ko impamvu asa
n’uwatinze kuyisohora abantu bakamara igihe bayitegereje, ari uko yabanje kwita
ku zindi gahunda zihutirwaga harimo n’iy’igiterane cya Rwanda Shima Imana
cyahurije ibihumbi by’Abanyarwanda muri Stade Amahoro ku ya 29 Nzeri 2024.
Ati: “Twabanje kugira
izindi gahunda zirimo gutegura Rwanda Shima Imana, byatumye mbanza kuyitegereza
kuko twari dufite iyindi ndirimbo twahuriyemo n’abandi bahanzi [aravuga Turaje], byose byatanze
umusaruro kuko twabihaye umwanya nk’uko bikwiriye. Kuri njye Rwanda Shima Imana
niyo yari ikwiriye kubanza guhabwa umwanya.”
Muri iki giterane, Chryso yeretswe urukundo rwinshi dore ko ubwo yateraga indirimbo ye "Wahinduye Ibihe", abari muri Stade yose bahise bahaguruka bafatanya nawe gutambira Imana bayishimira ko yahinduriye ibihe abanyarwanda, ikabafasha kugera muri byinshi mu myaka 30 ishize.
Chryso Ndasingwa wamamaye mu ndirimbo "Wahozeho" yavuze ko
yanejejwe no kubona ukuntu abantu bakiriye indirimbo ye, kuko banayishimiye
mbere y’uko isohoka. Yahishuye ko ubu ari gutegura EP (Extended Play) izasohoka
hagati y’ukwezi k’Ukuboza na Mutarama.
Yavuze ko kandi nyuma yo
kwandika amateka akuzuza BK Arena, ari guteganya no gukora ibitaramo
bizenguruka Isi. Ati: “Umwaka utaha tuzakora ibitaramo byinshi cyane ku
migabane itandukanye.”
Chryso Ndasingwa ukomeje
kwandika amateka, ni umusore utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akaba amaze
imyaka 3 gusa mu muziki mu buryo bw'umwuga dore ko yawutangiye mu gihe cya
Covid-19. Akunzwe cyane mu ndirimbo "Wahozeho" yitiriye Album ye ya
mbere, "Wahinduye Ibihe", "Wakinguye Ijuru", "Ni
Nziza" n'izindi.
Umuramyi Chryso Ndasingwa yongeye guhembura imitima ya benshi, akomoza ku ruhisho ahishiye abakunzi be
Chryso Ndasingwa aherutse kwandika amateka muri BK Arena aho yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ukoze igitaramo bwa mbere kikitabirwa n'abagera ku bihumbi 10
Chryso yahishuye ko agiye kuzenguruka Isi yamamaza ubutumwa bwiza
Chryso Ndasingwa yeretswe urukundo rwinshi muri Stade Amahoro
Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Chryso Ndasingwa yise "Intego"
REBA INDIRIMBO "NI NZIZA" YA CHRYSO NDASINGWA NAYO YAKUNZWE CYANE
TANGA IGITECYEREZO