RFL
Kigali

Guinea yabonye ubwigenge! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/10/2024 9:11
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 2 Ukwakira ni umunsi wa 275 w’umwaka ubura iminsi 90 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1187: Saladin yongeye gufata umujyi wa Yeruzalemu mu ntambara abitwaje imisaraba barwanagamo n’abayisilamu

1518: Cardinal Thomas Wolsey yaharaniye ko Londres igira amahoro ahuza ibice byagiraga uruhare mu kubuza aya mahoro harimo u Bwongereza, u Bufaransa n’umwami w’abami Maximilien I wa Espagne n’ubuyobozi bwa Papa.

1870: Abaromani benshi biciye muri kamarampaka batoye ko umujyi wa Roma uba uw’u Butaliyani kandi ukaba umurwa mukuru, byaje no gukorwa.

1935: Mbere y’intambara ya kabiri y’isi, Abataliyani bigaruriye Ethiopie.

1941: Wehrmacht, ingabo z’u Budage mu gikorwa cyabo cy’intambara bise Typhon, bagabye igitero gikomeye ku mujyi wa Moscou mu Burusiya.

1958: Guinée yabonye ubwigenge.

1968: Habaye ubwicanyi ubugira kabiri muri Mexique bwiswe ubwa Tlatelolco polisi yica abantu basaga 300.

1997: Umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi wasinye amasezerano ya Amsterdam asimbura aya Maastricht, amashya yari agamije kurema urubuga rw’umutekano, ubutabera n’ubwigenge.

2003: John Maxwell Coetzee, umwanditsi wo muri Afurika y’Epfo yahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1452: Richard III, umwami w’u Bwongereza

1538: Charles Borromée,umukaridinali w’Umutaliyani wagize impinduka nyinshi muri kiliziya gatolika mu Rwanda zirimo kuvuga ku bikorwa bibi byavugwaga kuri kiliziya, arema itsinda ry’umuziki muri shapele ya Vatikani, akora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo imyigishirize y’iyobokamana igamije ko ku isi abantu baba abantu nyabantu. Mu Rwanda yitiriwe iseminari nkuru ya Nyakibanda irera abari mu nziya yo kuba abapadiri.

1847: Paul von Hindenburg, umujenerali n’umunyapolitiki wanabaye perezida wa repubulika y’u Budage

1851: Ferdinand Foch, mareshali akaba n’umuyobozi w’ingabo zari zigizwe n’u Bufaransa, u Bwongereza n’u Burusiya mu ntambara ya mere y’isi.

1852: William Ramsay, umunyabutabire ukomoka mu Bwongereza wavumbuye imyuka iba mu kirere (gaz rares).

1982: Toro [Alvan Guo Yi Jun], umuraperi ukomoka muri Taiwan.

1995: Ambika Mod, umukinnyi wa filime w’Umwongereza.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

2003: Otto Guensche, umusirikare wari ufite ipeti rya Ajida ku bwa Adolf Hitler uvugwaho ko ari nawe wamutwitse mu ntambara ya kabiri y’isi agamije ko Abarusiya batabona umurambo we ndetse n’uw’icyegera cye Eva Braun, yaje gufatwa n’ingabo z’Abarusiya tariki ya 2 Gicurasi 1945 afungwa imyaka 11 akoreshwa n’imirimo y’imvune, afungurwa tariki ya 2 Gicurasi 1956.

2007: Soe Win, Minisitiri w’intebe wa Biriman

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND