RFL
Kigali

Amb Rwamucyo yagaragaje ko amateka y'u Rwanda ashingiye ku buryo rwahagaze mu byo rwanyuzemo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/10/2024 15:11
0


Ubwo yari ari mu Nteko ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye ku wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024, Amb. Rwamucyo Ernest, uhagarariye u Rwanda muri Loni, yavuze ko Rwanda rwagaragaje ko amahitamo n’amavugurura bikenerwa mu mitegekere y’Isi bidakorwa ku bw’inyungu z’iki gihe gusa ahubwo ko agamije kubaka ahazaza hayo hazira ivangura n'ubusumbane.



Mu butumwa yatanze muri iyi Nteko Rusange yagaragaje ko umutekano muke ugaragara hirya no hino ku Isi, asaba ko hashyirwa imbere ubumwe bw’abayituye kugira ngo haboneke ituze n’iterambere rirambye.

Yifashishije amahitamo y’Abanyarwanda nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rwamucyo yavuze ko igikenewe atari ugukora amahitamo ashoboka ahubwo ko ari ugukora amahitamo akwiye ku bw’inyungu rusange.

Ati: “U Rwanda ruzi neza ingaruka z’ivangura kuri sosiyete, bitari gusa ku muryango mugari w’ibihugu. Nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twisanze aho bitugoye, duhitamo ubumwe kuruta ivangura ku bwo kubaho kwacu. Aya mahitamo ntiyari yoroshye ariko yari akwiye, ndetse afasha kubaka u Rwanda rwa nyuma ya jenoside. Isi, magingo aya, nayo ihagaze ahayigoye nk’aho u Rwanda rwari ruri.”

Amb. Rwamucyo kandi yagaragaje ko aya mahitamo y’Abanyarwanda atari mu nyungu zabo gusa ahubwo n’Akarere rutuyemo ndetse n’Umugabane wa Afurika, aho rugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika ndetse no ku Isi binyuze muri Loni.

Nubwo bimeze bityo, hirya no hino ku Isi ndetse no ku Mugabane wa Afurika, haracyagaragara ibibazo by’umutekano muke n’intambara zitwara ubuzima bw’abatari bake.

U Rwanda rwijeje ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu bufatanye n’ibihugu byose mu kubaka iterambere rusange ry’Isi.


Ambasaderi Rwamucyo yagaragarije Inteko Rusange ya Loni ko amateka y'u Rwanda yubakiye ku mahitamo rwakoze nyuma y'amahano yarugwiririye  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND