RFL
Kigali

Minisitiri Utumatwishima yageneye urubyiruko ubutumwa bwihariye ku munsi wo Gukunda Igihugu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/10/2024 12:25
0


Ku munsi ngarukamwaka wo "Gukunda Igihugu", Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yifurije urubyiruko rwose umunsi mwiza, abagenera n'ubutumwa bubashishikariza gutera ikirenge mu cy'Inkotanyi zabohoye u Rwanda.



Uyu munsi tariki ya 01 Ukwakira ni umunsi  wo Gukunda Igihugu. Kuri iyi tariki, ni umunsi abanyarwanda bazirikana umurimo ukomeye Inkotanyi zakoze maze bakarushaho gukunda igihugu no kucyitangira. 

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Minisitiri w'Urubyiruko Utumatwishima Abdallah yifurije urubyiruko umunsi mwiza wo gukunda igihugu maze ababwira ko bakwiriye kujya bafata umwanya bagashima abafashe iya mbere bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati: "Rubyiruko, ku munsi nk’uyu, tujye dushimira abafashe iya mbere bagatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda. Abo ni Inkotanyi. Abari bato n’abakuru, abariho n’abatakiriho. 

Tujye kandi dusuzuma niba ubumenyi dufite, uburere, imyitwarire n’imikorere byacu bidutegurira kuba Abanyarwanda bazarinda neza ibyagezweho, tukubaka ibindi byiza byinshi kandi tugahangana n’uwo ari we wese washaka kubihungabanya. Umunsi mwiza wo Gukunda Igihugu."

Tariki ya 01 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu. Abanyarwanda bazirikana by'umwihariko ubwitange, umurimo unoze, kwihangana, umurava, ishyaka, ubumwe, gukunda Igihugu, kureba kure, ubumuntu, kuba umunyakuri n’izindi ndangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku 01 Ukwakira 1990 rugasozwa ku wa 04 Nyakanga 1994. 

Ku munsi nk’uyu ukomeye mu mateka y’u Rwanda, buri wese asabwa kuzirika icyo gukunda Igihugu bivuze kuri we ubwe no mu mibanire ye n’abandi.  Gukunda Igihugu ni Indangagaciro ikomeye cyane yazahuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo. 


Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko kujya rushimira abafashe iya mbere bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND