RFL
Kigali

Amateka ya Dikembe Mutombo, Umunyafurika wamamaye muri NBA uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/10/2024 10:30
0


Ku itariki 30 Nzeri 2024, abakunzi ba Basketball ku Isi byumwihariko ku Mugabane wa Afurika, bakiriye inkuru mbi ku rupfu rwa Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo, uvuka muri Congo-Kinshasa wamamaye muri NBA.



Ku itariki 25 Kamena 1966 nibwo Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo yabonye izuba, avukira Léopoldville muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dikembe Mutombo Mpolondo nyuma yo kuvukira muri Congo - Kinshasa, yakuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akura afite ubwenegihugu bubiri.

Ku myaka 18 y'amavuko, kubera ko yagiraga amazina menshi yagoraga abantu (Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo) abo bakinanaga batangiye kujya bamwita Mount Mutombo.

Ku myaka 18 y'amavuko kandi Dikembe Mutombo Mpolondo yari atangiye guca amarenga ko azaba umukinnyi mwiza wa Basketball, ndetse agakina muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika NBA.

Mu 1991 ubwo Dikembe Mutombo Mpolondo yari afite imyaka 25 y'amavuko, yahiswemo bwa mbere n'ikipe ya Denver Nuggets (NBA Drafts) ikina NBA ko agomba kuyikinira, ubwo aba yinjiye muri NBA utyo.

Ubwo kuva mu 1991 kugera mu 1996 Dikembe Mutombo Mpolondo yakiniraga Denver Nuggets.

Mu 19996 yavuye muri Denver Nuggets ajya muri Atlanta Hawks ayikinira kugera muri 2001.

Ubwo yatandukanaga na Atlanta Hawks muri 2001 yerekeje muri Philadelphia 76ers nayo ayikinira kugera muri 2002. Nyuma yo kuva muri Philadelphia yagiye muri New Jersey Nets nayo ayikinira kugera muri 2003.

Mu 2003 Dikembe Mutombo Mpolondo yagiye muri New York Knicks nayo ayikinira umwaka umwe gusa ahita ajya muri Houston Rockets mu 2004. Akigera muri Rockets yongeye gutindamo kuko yayivuyemo muri 2009 ahita ahagarika gukina Basketball.

Bimwe mu bigwi yubakiye muri NBA

Mu myaka ya 1992, 1995, 1998, 2000 na 2002 uyu Nyakwigendera yatowe mu ikipe y'umwaka ya NBA All Stars. Mu 2001 nabwo yaje mu ikipe ya kabiri ya NBA all Stars.

Mu 1995, 1997, 1998 na 2001 yabonye igihembo cya NBA Defensive Player of the Year.

Mu mwaka wa 2000 na 2001 yahembwe nk'umukinnyi mwiza wakoze Rebound nyinshi muri NBA.

Dikembe Mutombo Mpolondo yahagaritse gukina Basketball atsinze amanota 11729, yakoze Rebounds 12359, yakoze Blocks 3289.

Dikembe Mutombo ni umwe mu banyafurika bakanyujijeho muri Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere ku myaka 58, azize Kanseri y’ubwonko.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024.

Komiseri wa NBA, Adam Silver, yavuze ko Dikembe Mutombo, yari umukinnyi mwiza, hanze y’ikibuga akaba umuntu ugira impuhwe kandi ukunda gufasha.

Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo yitabye Imana ku myaka 58 y'amavuko


Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo yakiniye amakipe atandukanye muri NBA 


Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo ni umwe mu banyafurika bamamaye muri NBA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND