Tariki 30 Nzeri ni umunsi wa 273 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 92 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu
biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu
munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu
mateka y’isi.
Uyu munsi Kiliziya
Gatolika irizihiza Mutagatifu Jérôme.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1399: Henry
IV yabaye Umwami w’u Bwongereza.
1860: Gari
ya moshi ya mbere igendera ku marayirayi yo mu Bwongereza yatangiye kugenda,
yahereye ahitwa Birkenhead muri Merseyside.
1882: Muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe uruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi
agurishwa, uru ruganda rwaje guhabwa izina rya Appleton Edison Light Company
ari naryo rwamenyekaniyeho cyane, ibikorwa byarwo byatangiriye ahitwa Fox River.
1895:Madagascar
yahindutse igihugu kiri mu bukoloni bw’Abafaransa.
1907: McKinley
National Memorial yabaye inzu ndangamurage ya Perezida William McKinley ndetse
n’umuryango we, yafunguriwe ahitwa Canton, muri Ohio. Uyu yabaye Perezida wa 25
ku rutonde rw’abayoboye iki gihugu, yishwe mu 1901.
1938: U
Bwongereza, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani byashyize umukono ku
masezerano yemerera u Budage kwigarurira agace ka Sudetenland muri
Czechoslovakia.
1939: Jeneral
Władysław Sikorski yabaye umuyobozi mukuru w’ingabo muri Pologne wa Guverinoma
yari mu buhungiro.
1947: Repubulika
ya Pakistan na Yemen byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1955: James
Deab wamamaye mu gukina filime yakoreye impanuka mu muhanda ari nayo yamubereye
imvano yo kwitaba Imana.
1990: Dalai
Lama yatashye ku mugaragaro ikirangamateka cyitwa Canadian Tribute to Human
Rights muri Canada mu Murwa wa Ottawa.
1991: Perezida
Jean-Bertrand Aristide wo muri Haiti yakuwe ku butegetsei n’igisirikare.
1993: Umutingito
wibasiye u Buhinde by’umwihariko Akarere ka Marathwada muri Maharashtra, wasize
uhitanye ibihumbi by’abantu abandi bava mu byabo.
1999: Habaye
impanuka ya kabiri ikomeye mu mateka y’u Buyapani y’uruganda rukora ibijyanye
n’ingufu za nuclear rwari Tōkai-mura, mu Majyaruguru y’iki gihugu.
2009: Umutingito
ukomeye wibasiye Indonesia mu Gace ka Sumatra, uhitana abantu 1115.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1917: Park
Chung-hee, wabaye Perezida wa Koreya y’Amajyepfo.
1986: Christian
Zapata, Umunya-Colombia wamamaye aconga ruhago.
2002: Maddie Ziegler,
umubyinnyi, umukinnyi wa filime, akaba n’umunyamideli ukomeye muri Amerika.
Bamwe mu bitabye Imana uyu
munsi:
1897: Mutagatifu
Thérèse of Lisieux.
2003: Yusuf
Bey wayoboye Itsinda Black Muslim ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2019: Jessye Norman
wahoze ari umuhanzikazi w’icyamamare muri Amerika. Yaririmbye mu birori bibiri
by’irahira ry’Abaperezida b’iki gihugu.
TANGA IGITECYEREZO