Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 28 Nzeri ni umunsi
wa 272 mu igize umwaka hasigaye 95 kugira ngo ugere ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya
Gatolika irizihiza abatagatifu Néon wahowe Imana na Salonius wari Umusenyeri wa
Genève.
Bimwe
mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1791: U
Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane w’u Burayi cyatangiye guha
agaciro n’uburenganzira Abayahudi bari babutuyemo.
1844: Oscar
I yabaye Umwami wa Suède.
1867: Umujyi
wa Toronto wabaye Umurwa Mukuru w’Intara ya Ontario.
1944: Igisirikare
cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyavuye mu Nkambi ya Gisirikare ya Klooga,
muri Estonia.
1950: Indonesia
yinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.
1951: Columbia
Broadcasting System (CBS) ni televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
kuri iyi tariki yashyize aharagaragara inyakiramashusho (televiseurs)
zigurishwa zigaragaza amashusho ari mu ruvange rw’amabara ku buryo bigaragara
neza.
1960: Mali
na Sénégal byashyizwe mu Muryango w’Abibumbye.
1961: Coup
d’etat ya gisirikare yabereye i Damascus yakuyeho ubumwe bwa Misiri na Syria
ikitwaga United Arab Republic.
1995: Uwitwa
Bob Denard afatanyije n’itsinda ry’abacanshuro bahiritse ubutegetsi bw’igihugu
cy’Ikirwa cya Comoros.
1996: Mohammad
Najibullah yishwe urubozo n’ingabo zigize intagondwa z’Abatalibani.
2000: Ariel
Sharon wari Minisitiri w’Intebe wa Israel yagiriye uruzinduko ku Musigiti wa Al
Aqsa Mosque, Abayahudi bayita Temple Mount muri Yeluzalemu.
2009: Ingabo
ziyobowe na Capt. Moussa Dadis Camara muri Guinée zarashe ku bigaragambya
zirabakomeretsa abandi bahasiga ubuzima, benshi mu bigaragambya bashyizwe ku
kibuga cy’Umupira w’amaguru cyiswe Stade 28 Nzeri, akaba ari ikibuga giherereye
muri Conakry cyakira abantu bagera ku bihumbi 35.
Bamwe
mu bavutse uyu munsi:
1982: Anderson
Varejão wari umukinnyi wa Basketball ukomoka muri Brazil.
1986: Andrés
Guardado, Umunya-Mexique wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru.
Bamwe
mu bitabye Imana uyu munsi:
2000: Pierre
Trudeau wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada.
2002: Hartland
Molson, akomoka muri Canada, yari Umushoramari, Umunyapolitiki ndetse
n’Umuyobozi mu bijyanye na Siporo.
2022: Cooolio, umukinnyi
wa filime w’Umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO