RFL
Kigali

Umutoza wa Arsenal yasubije abamuketseho gukoresha imbaraga z'umwijima

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/09/2024 10:19
0


Umutoza w'ikipe ya Arsenal, Mike Arteta yahakanye ibyo gukoresha imbaraga z'umwijima nyuma y'uko anganyije na Manchester City hari umukinnyi we wabonye ikarita y'umutuku.



Ibi yabigarutseho kuwa Kabiri ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino afitanye na Bolton Wanderers kuri uyu wa Gatatu Saa mbiri n'iminota 45 muri EFL Cup.

Muri iki kiganiro n'itangazamakuru ubwo Mike Arteta yari abajijwe niba akoresha imbaraga nyuma y'uko anganyije na Manchester City ibitego 2-2 kandi nyamara Leandro Trossard yari yabonye ikarita y'umutuku mu gice cya mbere, yabihakanye avuga ko buri gihe ahitamo ukuri kurusha magambo cyangwa ibitekerezo.

Yakomeje avuga ko bakinnye mu buryo bagombaga gukinamo anasobanura ko bigiye ku byahise bikabafasha gukina na Manchester City ari abakinnyi 10 bikarangira banganyije ibitego 2-2.

Ati: "Twagombaga gukina mu buryo twakinnye. Mu minota 10, 15 ya mbere ntitwashoboye guhangana nk'abakinnyi 11 kuri 11. Nyuma yaho twateye intambwe dukina neza. Nyuma yaho twisanze mu buryo butandukanye kandi dukora ibyo buri kipe ikora.

Twigiye ku byahise. Ku bw'amahirwe, twagiye mu bihe bimwe inshuro nyinshi. Byaba byiza twize. Bitabaye ibyo, byaba ari ubupfu, ubupfu cyane.

Twari mu bihe bimwe nk'igihe Granit Xhaka yabonaga ikarita y'umutuku ku munota wa 38 bikarangira dutsinzwe ibitego 5-0."

Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa Kane n'amanota 11.


Mike Arteta yavuze ko bigiye ku byahise bikabafasha kunganya na Manchester City ibitego 2-2 Kandi ari abakinnyi 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND