RFL
Kigali

Ni iki cyamunze Manchester United imaze imyaka 12 itazi uko igikombe cya shampiyona gisa?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/09/2024 8:35
0


Kugeza ubu Manchester United yongeye guca amarenga ko itazarusyaho mu kurwanira igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza imaze imyaka 12 itazi uko gisa.



Akenshi umusaruro wo muri Manchester United ushinjwa umutoza uba uriho icyo gihe, gusa icyo hari icyo umuntu yatangira kwibaza. Ese kuva Sir Alex Ferguson yatandukana na Manchester United, abatoza bose ishaka ni ko badashoboye? 

Kwibaza iki kibazo ni nko kwikirigita ugaseka kuko iyo Manchester United izanye umutoza, imuzana imuzi neza, ndetse byamara kwanga muri Manchester United, ahandi agiye akongera kwitwara neza. 

Umusaruro mubi mu batoza, byakunzwe kuvugwa ko babangamirwaga na nyir'ikipe Family Grazzer, gusa igikomeje kwibazwaho ni uko iyi kipe yamaze kugera mu biganza bya INEOS iyobowe na Sir Jimm Ratcliffe ariko ukaba ubona nta gahunda yo kwigarurira igitinyiro ifite. 

Kuva Sir Alex Ferguson yava muri Manchester United, ntabwo iyi kipe iramarana byibuze imyaka itatu n’umutoza wayo kuko ahita yirukanwa ashinjwa umusaruro muke, ndetse akanirukanwa agifite amasezerano.

Uko abatoza bakurikiranye nyuma ya Ferguson nuko berekwa imiryango 

David Moyes ni we wahise atangira gutoza Manchester United muri 2013 ubwo yari imaze gutandukana na Sir Alex Ferguson, gusa muri 2014 yahise yirukanwa kubera umusaruro muke, kandi nta gikombe yayihaye. 

Muri 2014, Ryan Giggs yayisigaranye nk'umusigire, gusa we ntabwo yari yakabonye ibyangombwa byo gutoza ikipe nkuru, niyo mpamvu yahise azanirwaho Lois Van Gaal, nawe utarayirambyemo kuko yayitoje guhera mu 2014 kugeza mu 2016 nawe yirukanwe ntacyo ayihaye. 

Jose Mourinho waje asimbuye Lois Van Gaal, yatoje kuva mu mwaka wa 2016, maze muri 2018 yerekwa umuryango ayisigiye igikombe cya Europa League na FA Cup imwe. 

Ole Gunnar Solskjaer wari warakoreye ibitangaza muri Manchester United ubwo yayikiniraga, muri 2018 yatangiye kuyitoza ndetse akundwa n'abatari bake, maze muri 2021 yerekwa imiryango nta gikombe ayisigiye. 

Ole Gunnar Solskjaer akimara kwerekwa imiryango, ikipe yahawe Michael Carrick wari uri gusoza ibyo gukina ruhago, ariko ni na ko Umudage Ralf Rangnick yari ari kwishyushya, kuko Carrick nta byangombwa yari afite byo gutindana Manchester United. 

Nyuma gato ya Michael Carrick, muri 2021 Ralf Rangnick ni bwo yatangiye gutoza Manchester united, gusa nyuma y'amezi atandatu gusa byarageze muri 2022, yeretswe umuryango nta gikombe ayisigiye, nuko Manchester United ikingurira umuryango umuhorandi Eric Ten Hag wari umaze kuba icyogere muri Ajax Amsterdam yo mu Buhorandi. 

Kuva Eric Ten Hag yatangira gutoza Manchester United, amaze kuyiha ibikombe bibiri, harimo icya FA Cup kimwe na Clabao Cup imwe. Gusa mu gihe Eric Ten Hag amaze atoza Manchester United, ntabwo aca amarenga yo kuyirambamo kubera ko ashinjwa kutabana neza n'abakinnyi.

Muri uyu mwaka w'imikino wa 2024-25, umusaruro wa Eric Ten Hag, uraca amarenga ko nawe ari gusatira kwirukanwa. Ubwo Shampiyona y'u Bwongereza 2023-24 yasozwaga, benshi bari bazi ko uyu mutoza azirukanwa, ariko nyuma yo guhesha iyi kipe igikombe cya FA Cup, Manchester United ihitamo kumugumana. 

Kugeza ubu muri uyu mwaka w'imikino, Manchester United imaze gukina imikino itanu, yatsinze imikino ibiri, inganya umwe, itsindwa ibiri. 

Ibibazo bidasiba kuvugwa muri Manchester United 

Abatoza batoje Manchester United, bose bahuriza ku kuba nta bwisanzure hababwa n'ubuyobozi ndetse n'ukwishyira ukizana. Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko muri 2021 yari agiye kugurira Manchester United, Erling Haaland, birangira ubuyobozi bubyanze, kandi Ole Gunnar yari azi uyu mukinnyi neza kuko yamutoje mu bwana bwe. 

Jose Mourinho yasabye ikipe uburenganzira bwo kwirukanisha abakinnyi nka Paul Pogba bagandishaga bagenzi babo, birangira bubyanze ahubwo Jose Mourinho arirukanwa.

Abatoza ba Manchester United, nubwo baba batandukanye usanga bahuriza ku kintu kimwe cyo kudafata neza bamwe mu bakinnyi bahasanze. 

Bamwe mu bakinnyi baguzwe na Sir Alex Ferguson birukanywe nk'ibisambo harimo Robin Van Persie wirukanywe muri 2015, David de Dea wirukanywe muri 2023, Juan Mata wirukanywe muri 2022, kandi basihasize icyuho. 

Manchester United yaguze abakinnyi bakomeye ntibagire icyo bamara

Myuma y'igenda rya Sir Alex Ferguson muri 2013 uretse kuba abatoza bashoboye ntacyo babashije kumarira Manchester United, yagiye igura n'abakinnyi bakomeye ariko nabo bikarangira ntacyo bafashije ikipe. 

Ntabwo byumvikana ukuntu ikipe imaze imyaka 12 idatwara igikombe cya Shampiyona, kandi yaratunzemo abakinnyi nka Angel Di Maria, Zlatan Ibrahimovic, Paul Pogba, Marcus Rashford, Romelu Lukaku, Henrikh Mkhitaryan, Bruno Fernandez, Edson Cavani, Cristiano Ronaldo ndetse n'abandi. 

Uretse kuba Manchester United yaratunze amazina ataragize icyo amara, yaguze abakinnyi bari bitezweho ibitangaza, birangira bapfuye ubusa. Abo twavuga nka Jadon Sancho, Anthony Martial, Harry Maguire, Casemiro, Anthony, Victor Lindelof n'abandi.

Ihurizo

Hakomeje kwibazwa icyakorwa kugira ngo Manchester United yisubize icyubahiro cyayo. Ntawafata umwanzuro ko ikibazo ari umutoza. Kandi ikipe yarananiye abatoza batanu bazwiho ubuhanga.

Ntawafata umwanzuro ko Manchester United itunga abakinnyi babi, kandi bigaragara ko yakinishije bamwe mu bakinnyi beza isi yari ifite muri iyo myaka. 

Ntawahamya ko ari ubukene kuko Manchester United yaguze abakinnyi bose yifuzaga, yewe yongera kugarura na Cristiano Ronaldo. 

Nonese ni iki cyabaye muri Manchester United? 


Manchester United iheruka igikombe cya Shampiyona itozwa na Sir Alex Ferguson 


Muri uyu mwaka nabwo Manchester United iri guca amarenga ko ntacyo izageraho


Ole Gunnar Solskjaer yari afite ubushobozi bwo kujyana Haaland muri Manchester United, ubuyobozi burabyanga 


Ubu Erling Haaland ni we nzozi mbi za Manchester United 


Jose Mourinho yasabye uburenganzira bwo gusubiza ikipe ku murongo harimo no kwirukana abakinnyi bigize nabi, birangira ari we wirukanwe


Abatoza batandukanye muri Manchester United, bagiye bafata imyamziro ihubutse harimo no kwirukana abakinnyi bakomeye 


Ko nta bukene, ko abatoza bakomeye, ko abakinnyi bakomeye, ni iki cyabaye muri Manchester United? 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND