Amb. Dr Charles Murigande umuhuzabikorwa w'igiterane "Rwanda Shima Imana" kizabera muri Stade Amahoro tariki 29 Nzeri 2024, yagaragaje impamvu zifatika zikwiye gutuma abanyarwanda bashima Imana.
Mu Rwanda hagiye kubera
igiterane gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda. Iki
giterane kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 kuva Saa Munani z'amanywa
kuri Stade Amahoro. Imiryango izaba ifunguye kuva Saa Tanu za mu gitondo.
Umuhuzabikorwa
w'igiterane "Rwanda Shima Imana" Amb. Dr Charles Murigande, yavuze ko
witegereje neza aho u Rwanda rwari ruri mu 1994, nta byiringiro na bike byari
bihari by'uko igihugu cyakongera kugira amahoro hashingiwe ku mpamvu
nyinshi cyane zakomokaga ku mahano yakozwe mu Rwanda.
Ati: "Twakabaye
twaraheze aho twari turi cyangwa tugasubira inyuma ariko Imana yaradufashije
tuva hariya tugeze aho tugeze, hari intambwe nini twagenze nubwo tutari twagera
aho umuntu wese yakwifuza."
Yagarutse ku ruhare rwa
Perezida Kagame mu mpinduka nziza igihugu kimaze
kugeraho.
Ati"Iyo tutagira
umuyobozi nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umuyobozi ukunda abanyarwanda,
njyewe nagize amahirwe yo gukorana nawe, nabaye Minisitiri, [...] Ni umuyobozi
udatinya guhangana n'ibibazo. Iyo ibibazo bije, ntiyihisha ahangana na byo.
Kandi ni umuyobozi muri we, ikintu cyitwa ngo ntibishoboka ntikibaho. Ahantu
twari turi hari habi cyane twari dukeneye umuyobozi nk'uwo".
Amb. Murigande yakomeje
avuga ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira umuyobozi mwiza nka Perezida
Kagame ukunda abaturage, witeguye kurwanirira igihugu no kugipfira, ureba kure
kandi ukora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda babe umwe.
Yagize ati"Rero mu
byo dushima Imana twashima ko yaduhaye umuyobozi uteye utyo. Ndabivuga
nk'umuntu wakoranye nawe, naramubonye mu bihe bikomeye."
Amb. Dr. Murigande uri mu
kiruhuko cy’izabukuru yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu no
kuyobora za Minisiteri zitandukanye.
Rwanda Shima Imana
Festival ni igikorwa gikomeye gifite agaciro kadasanzwe kuko izaba ikurikiye
amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure,
ashimangira indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwiyubaka.
Iki giterane kigiye kuba
nyuma y'imyaka 5 kitaba, ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe
bagashimira Imana "ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka
30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".
Iki gikorwa kizahuriza
hamwe abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage
b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano n’iterambere
ry’ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.
Abayobozi b’amatorero ya Gikristo ndetse n’abahanzi b’abaramyi b’ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima.
Mu bahanzi bamaze kumenyekana
bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.
PEACE PLAN RWANDA
yateguye iki giterane benshi bafitiye amatsiko menshi ni Umuryango wa Gikristo
uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo. Yagaragaje ko yateguye iki giterane cy'uyu
mwaka mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa
2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".
Nyiricyubahiro
Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi wa THE PEACE PLAN Rwanda,
yakomeje ati "Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida
n’ay’Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo
rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana."
Ubuyobozi bwa Rwanda
Shima Imana kandi buratumira buri wese kwitabira iki gikorwa cyo gushimira
Imana ku rwego rw’igihugu. Kwinjira ahazabera iki gikorwa bizaba ari ubuntu,
kandi "turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye
natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye".
Rwanda Shima Imana 2024
yateguwe ku bufatanye bwa PEACE PLAN na Rwanda Leaders Fellowship. Amb. Dr.
Charles Murigande niwe Muhuzabikorwa wayo. PEACE PLAN RWANDA itegura iki giterane,
yashinzwe n'abarimo inshuti y'u Rwanda, Pastor Rick Warren uyoboye itorero
Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amb. Dr Charles Murigande yagaragaje Perezida Kagame nk'impamvu ikomeye Abanyarwanda bakwiriye gushimira Imana
Perezida Kagame aherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere
TANGA IGITECYEREZO