Umusizi Rumaga Junior yashimiye umuraperi Emery Gatsinzi wamenyekanye nka Riderman, wamubereye inshuti bikarenga akaba nk’umuvandimwe, ahishura ko ari we muntu wa mbere wamufashije kumenyekanisha Album yise ‘Mawe’ yamuritse mu 2023, ndetse anaba umuntu wa mbere wumvise ibisigo byose biyiriho akanamugira inama y’ibyo yakosora.
Ibi Rumaga yabitangaje
kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024 mu birori byo gusoza amasomo y’abana
umunani (8) amaze iminsi atoreza kuzavamo abasizi beza, na bwo ashimira Riderman
kuba ari we watanze aho abo bana bigishirijwe.
Akomoza ku kumenyekanisha
album yise ‘Mawe’, Umusizi Rumaga Junior yavuze ko Riderman ari we muntu wa
mbere wumvise ibisigo byose biri kuri iyo album, akanayimenyekanisha mu
buryo butandukanye burimo no kwemera kujya mu gisigo ‘Umwana araryoha’
kiyiriho.
Ati “Yatanze ubuzima kuri
njyewe anshyiramo umwenda wo kuzumva ko nkwiye ubuzima abandi. Muri byinshi
yankoreye yagize uruhare rukomeye kuri ‘Mawe’ kuruta kujya mu ‘Umwana
araryoha’, no gutuma album yose imenyekana. Ni we muntu wa mbere wumvise album
yose yampamagaye. […] turagenda twicara ahantu njye na we twumva album yari mu
isaha n’iminota.”
Rumaga yavuze ko inama
n’inyunganizi yagiriwe na Riderman muri icyo gihe, ari zo zatumye album ye yise
‘Mawe’ ikundwa nk’uko byagenze.
Rumaga kandi yanashimiye
Riderman utarahwemye kumufasha mu rugendo rwe rw’ubusizi, kugeza nubwo amuhaye
aho kwigishiriza abana umunani basoje amasomo yabo, ndetse akabikora nta
kiguzi.
Mu bandi Umusizi Rumaga
Junior yashimiye harimo Muyoboke Alex uri mu bajyanama b'abahanzi bafite izina
rikomeye mu Rwanda, akomoza ku kuba Muyoboke atari yaragaragaje mbere ko afite
inyota yo gushyigikira Ubusizi Nyarwanda ariko agatangira gufasha Rumaga aho atangiriye
urugendo rw’ubusizi.
Mu ijambo rye, Riderman
yabwiye Rumaga Junior ko atari akwiye kumushimira ahubwo ko bakwiye gufatanya
gushima Imana yabahaye uburyo bwo gufasha abafite impano zikabasha kumenyekana,
anamusezeranya ko n’ikindi gihe azakenera aho gutoreza abana bafite impano
azahamuha.
Ati ‘‘Ntabwo wagakwiye
kunshimira, ahubwo twagakwiye kwishimira hamwe no gushimira Imana kuko ni yo
yaduhaye izi mpano […] Ndabashimira cyane kuba mwarahisemo kuza mu Bisumizi
Imana ibahe amahoro n’imigisha, kandi mbahaye ikaze n’ubundi igihe cyose
muzashaka kuza kwitoza muhawe ikaze mu Bisumizi.’’
Abana Umunani basoje
amasomo y’ubusizi bahuguwe mu gihe gisaga amezi atatu uhereyw muri Kamena 2024,
bakagira umwihariko w’uko bari baratsinze mu cyiciro giheruka cy’irushanwa
ry’abanyempano rya Art Rwanda-Ubuhanzi, ndetse bakaba bitezweho kuzashyira
itafari ku busizi bw’u Rwanda mu kiragano gishya no mu gihe kiri imbere.
Rumaga yakoreye ibirori abanyempano 8 amaze iminsi atoza kuzavamo abasizi beza
TANGA IGITECYEREZO