Tariki 20 Nzeri ni umunsi wa 264 mu minsi igize umwaka, bisobanuye ko hasigaye iminsi 101 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1498:
U Buyapani bwibasiwe na Tsunami yasenye bikomeye amazu menshi arimo ikibumbano
cya Buddha (Great Buddha) cyari mu gace kitwa Kōtoku-in muri Kamakura ahitwa
Kanagawa.
1848:
Hashinzwe umuyango udaharanira inyungu ugamije iterambere ry’ubumenyi. Uyu
muryango wiswe AAAS (American Association for the Advancement of Science).
1973:
Mu mukino w’amaboko wa Tennis, umugore Billie Jean King yatsinze atababariye
umugabo Bobby Riggs ubwo bari mu marushanwa ya ’The Battle of the Sexes’
yaberaga ahitwa Houston Astrodome muri Leta ya Texas. Icyo gihe yahembwe
ibihumbi ijana by’amadolari.
1977:
Repubulika ya Vietnam yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1979:
Mu bwami bwa Centrafrique habaye ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat). Icyo
gihe hahiritswe ubutegetsi bw’umwami w’Abami Bokassa I.
1982:
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abakinnyi bagize ishyirahamwe NFL (National
Football League) batangiye imyigaragambyo yamaze iminsi 57.
1984:
Ibiro by’uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Beirut muri
Lebanon byagabweho ibitero by’abiyahuzi biturikirijeho bombe bihitana bantu 22.
1990:
Ossetia y’Amajyepfo yatangaje ko itangiye kwigenga, yitandukanya na Georgia.
2000:
Inyubako y’ibiro by’ubutasi by’Abongereza MI6 (Secret Intelligence Service)
yagabweho ibitero n’indege yakozwe n’Abarusiya yitwa Mark 22 ibasha
gushwanyaguza ibifaru (anti-tank missile).
2001:
Perezida George W. Bush yamenyesheje abagize Congress ndetse n’abaturage ba
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko igihugu cyabo kigiye gutangiza intambara yo
kurwanya iterabwoba.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1925:
Ananda Mahidol, wabaye umwami wa Thailand.
1980:
Madison Young, washinze Femina Potens Art Gallery.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1970:
Alexandros Othonaios, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki.
2003:
Simon Muzenda, Umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe.
2021: Sherwood Boehlert,
umunyapolitiki w’umunyamerika.
2023: Katherine Anderson, wahoze ari umuhanzi w’icyamamare muri Amerika.
TANGA IGITECYEREZO