RFL
Kigali

Perezida Kagame yavuze amasomo yigiye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/09/2024 10:48
0


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko we n’abandi Banyarwanda benshi, amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabigishije byinshi kandi amasomo yavanyemo amufasha iyo ashyira mu bikorwa inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.



Kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’Umuyobozi w’ikigo Milken Institute, Richard Ditizio, cyabereye muri Singapore, ahagarukwaga ku rugendo rw’u Rwanda mu iterambere, nibwo yabigarutseho.

Uyu muyobozi yabajije Perezida Kagame niba amateka u Rwanda rwanyuzemo ari yo yamugize we cyangwa hari amasomo yayakuyemo, maze asubiza agira ati: “U Rwanda rwanyuze muri byinshi bigoye ariko nk’umuntu, umuryango wanjye twabaye impunzi ubwo nari mfite imyaka 4, tuba mu nkambi y’impunzi, imyaka igera kuri 20, nyuma habaho ayo mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ivangura ryariho.”

Yakomeje agira ati “Ariko amasomo yavuye muri ibyo ari nayo yanyaguye cyangwa akamenyesha hamwe n’abandi benshi, ntabwo ari njye gusa, hari abandi benshi. Mu bihe nka biriya, aho buri muntu aba agomba gufata icyemezo, urabireka bikurangize cyangwa urahitamo kuvuga ngo ngiye guhaguruka ndwanire ibi bintu.”

Perezida Kagame yavuze ko nk’umuntu yafashe icyo cyemezo cyo guhaguruka akarwanya ikibi kandi ari icyemezo cyafashwe n’abantu benshi.

Ati “Benshi mu gihugu twahuye n’ayo mahitamo ya muntu ku giti cye. Urahitamo kuva ku izima, upfe cyangwa urapfa urwana. Ni uko iki cyemezo cyaje.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ndi Perezida ariko ntabwo nigeze ntekereza ko nzaba Perezida ariko igihe byaje narabyakiriye, ariko ntabwo ari byo narwaniraga. Narwaniraga uburenganzira bwanjye ku gihugu cyanjye, nibazaga ibibazo Abanyarwanda benshi, abahungu n’abakobwa bibazaga, twarahagurutse turabirwanira.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma iyo uri mu mwanya nk’uwo arimo, ufite inshingano zo kuba Perezida, bifasha kuba yatekereza niba yahitamo gukora amakosa nk’ayo abamubanjirije bakoze agatuma bamwe baba impunzi abandi bakabura ubuzima.

Ati “Nibyo biba biri mu ntekerezo zanjye iyo ndi mu nshingano zanjye, ndi umunyeshuri mwiza w’amateka.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yarukomeje bityo abato bazaba mu gihugu cyiza ugereranyije n’icyo we n’abo bangana babayemo.

Ati: “Kandi buri munsi tuganira nabo, tubabwira ko nta kintu cyo gufata nk’igisanzwe. Bagomba gutekereza ku cyo bifuza kugeraho ariko ndareba ibiri gukorwa, ndatekereza ko ahazaza ari heza kandi twifuriza ibyiza abaturage bacu bose.”

Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, byoroshye kuba byasenywa kuko amateka y’u Rwanda agaragaza ko nubwo hari ibyiza umuntu yakora ariko yanakora ibibi.


Perezida Paul Kagame yavuze ko amasomo yigiye ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amufasha gushyira mu bikorwa inshingano ze nk'Umukuru w'Igihugu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND