RFL
Kigali

Bahavu yahuje ibyamamare mu kumurika filime ‘Bad Choice’ yubakiye ku bibera mu ngo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2024 10:28
0


Umukinnyi wa filime, Usanase Bahavu Jannet yatangaje ko ari mu myiteguro yo kumurika igice cya kabiri cya “Bad Choice” yahurijemo abakinnyi bakomeye muri iki gihe barimo nka Mukasekuru Fabiola wamamaye muri filime “Amarira y’urukundo.”



Mukasekuru yagize ibihe byiza muri Cinema ku buryo benshi mu bakurikiranye imikinire ye mu myaka 15 ishize bemeza ko yari nimero ya mbere. Bashingira ku kuntu yagiye yitwara muri buri mwanya wose yahawe gukinaho, n’uburyo yagiye yisanisha cyane n’ubutumwa n’abakinnyi bakinanaga.

Yamaze igihe kinini atagaragara muri Cinema, ariko mu mezi abiri ashize yatanze integuza abwira abakunzi be ko uwo bakunze yongeye kugaruka. Amaze iminsi agaragara muri filime itambuka ku muyoboro wa Youtube, ahuriyemo n’abandi bakinnyi.

Ariko kandi ni umwe mu bazagaragara muri filime “Bad Choice 2” Bahavu Jannet azamurika ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2024 mu birori bizabera kuri Camp Olympia.

Umugabo wa Bahavu, Ndayirukiye Fleury ari na we wayoboye ikorwa ry’amashusho y’iyi filime, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kwifashisha Fabiola kubera ko kuva yakwinjira muri Cinema yagaragaje ubuhanga budasanzwe kandi yigwijeho abakunzi.

Ati “Fabiola ni umukinnyi mwiza kandi ufite impano uzi gukina. Kandi ni umuntu wakunzwe kuva cyera, yakoze filime yakunzwe nka ‘Amarira y’urukundo’ n’izindi zitandukanye. 

Rero, twamwifashijemo, tumuzanamo kugira ngo twongere imbaraga muri filime. Ikindi hari abantu benshi bamukunze, twamuzanyemo kugira ngo abantu bongere bamubone.”

Ndayirukiye Fleury avuga ko babanje guhitamo abakinnyi bazifashisha muri iyi filime, kandi ko basanze Fabiola afite ubushobozi bwo gukina ubutumwa bateguye.

Iyi filime kandi yakinnyemo abakinnyi bashya barimo abanyeshuri Bahavu aherutse kwinjiza muri Cinema, nyuma y’uko basoje amahugurwa yabo. 

Aba bose baritegura guhabwa impamyabumenyi mu muhango uzabera kuri Camp Olympia [Rebero]. Ndayirukiye avuga ko bahaye umwanya aba banyeshuri muri iyi filime, mu rwego rwo kugaragaza amasomo bahawe yatangiye gutanga umusaruro.

Ati “Hakinnyemo benshi mu rwego rwo kububakira ubushobozi, ikindi abantu bakitega ni uko ari filime ikoze neza, filime irimo inkuru ishingiye ku muryango, kandi ishimishije. Ni filime izaba isa neza, amajwi yayo akoze neza, mbese abantu bazishima cyane.”

Iyi filime kandi izagaragaramo abakinnyi barimo nka Mama Zuru, Kankwanzi, Bahavu Jannet, Fabiola, Nick wamamaye muri City Maid. 

Ndayirukiye avuga ko umuhango wo kumurika iyi filime, bawutumiyemo ibyamamare muri Cinema, ndetse n’abo bagiye bakorana mu bihe bitandukanye muri filime nyinshi bategura.

Yavuze ko binyuze muri BahAfrica Entertainment bashinze, batanze akazi ku bakinnyi benshi, yaba abagaragara muri filime ‘Impanga’, ‘Isi Dutuye’ n’abandi. 

Ati “Abo bose n’abandi twagiye dukorana mu bihe bitandukanye, baratumiwe. Urumva ko bizaba ari ibirori kuri Canal Olympia, rero ni ukwitega ibintu byiza gusa.”

Bahavu asobanura iyi filime nk’izigaragaza byinshi mu bibera mu ngo, abantu bo hanze batamenya. Ati “Urugo rubi rumenywa n'ururimo naho abari hanze yarwo iyobabonye haritafari rigeretse kurindi, bumva ukwiye no kuhapfira ngo udaseba cyangwa se ngubure ubutunzi bati gumaho wubake, niko zubukwa. 

Tekereza, wongere utekereze mbere yo guhitamo uwo muzubakana urugo, kuko niho uzaba utangiriye kubaho icyiciro cyawe cyose usigaje kubaho muri ubu bu buzima.” 


Bahavu ari kumwe n'abakinnyi ba filime barimo nka Nkaka ndetse na Nick wamamaye muri City Maid 


Fabiola yamamaye mu buryo bukomeye binyuze muri filime 'Amarira y'urukundo'


Ndayirukiye Fleury yatangaje ko bahisemo Fabiola kubera ubuhanga asanzwe agaragaza muri filime 


Gakwaya Celestin wamamaye muri filime nka 'Rwasa', 'Serwakira' n'izindi 


Nick yanakinnye mu gice cya mbere cya filime 'Bad Choice'  

Abakinnyi ba filime barimo Celestin Gakwaya na Nick Dimpoz bari mu bakinnyi b’imena muri iyi filime ‘Impanga’ izamurikwa tariki 27 Nzeri 2024 


Benshi mu bakinnyi bakinnye muri iyi filime bazagaragara mu muhango wo kuyimurika 


Bahavu asobanura iyi filime nk'izashushanya imibanire y'abantu mu ngo muri iki gihe

KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE CYA MBERE CYA FILIME ‘BAD CHOICE’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND