RFL
Kigali

Icya mbere cyakirijwemo abarenga 100: Jehovah Jireh choir igiye kongera gukora igitaramo 'Imana iratsinze'

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/09/2024 10:01
0


Nyuma yo gukorera igitaramo “Imana iratsinze Season 1” i Musanze benshi bagakizwa, Korali Jehovah Jireh igiye kongera gukora igitaramo “Imana iratsinze Season 2” cyizaba ku wa 22 Nzeri 2024 kuri sitade ya ULK saa munani- aho kwinjira ari ubuntu.



Kuri uyu wa 17 Nzeri 2024, Korali Jehovah Jireh iri mu zamamaye mu murimo w’ivugabutumwa mu gihugu ndetse no hanze yacyo, bakoze ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Dove hotel kigaruka ku myiteguro y’igitaramo “Imana Iratsinze Season2” kizaba ku wa 22 Nzeri 2024 kuri sitade ya ULK.

Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’igiheruka cyabereye mu karere ka Musanze kuva ku wa 19-20 Kanama 2023 mu Ubworoherane Stadium.

Muri gitaramo cyabanje, cyaranzwe no kwegera abantu bafite ibibazo bitandukanye harimo gukora urugendo rukangurira abantu kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, kwirinda gutera abangavu inda, kugarukira umwami Yesu Kristo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kubera uruhare rukomeye iki giterane cyagize kuri sosiyete, iyi korali yubatse ibigwi mu myaka 26 ishize aho yari mu murimo w’ivugabutumwa, yahisemo gukomereza muri uwo mujyo w’ibyo bitaramo mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu kubona agakiza.

Ubwo yavugaga ku gitaramo “Imana iratsinze live concert season 2”, Ushinzwe imyitwarire muri iyi Korali, Ndayisenga Ismael yavuze ko bahisemo ko iki gitaramo cyabera mu mujyi wa Kigali nyuma y’uko mu mwaka ushize I Musanze byagenze neza bityo bakaba bifuza gukomeza kwagura umurimo.

Yagize ati “Intego nyamukuru ni ukuvuga ubutumwa ariko tukabona abantu benshi bakurikira Kirisito abantu bagakizwa. Buri wese ararike mugenzi we, turabatumiye kandi tuzabona ubwiza bw’Imana.”

Agaruka ku mpamvu muri Kigali hatakozwe ibikorwa byinshi nko gushishikariza abantu kwirinda ibiyobyabwenge, Perezida wa Jehovah Jireh yavuze ko bari bateganyije gukora ibikorwa by’ivugabutumwa muri Maison de Jeune Kimisagara ariko ntibyakunda.

Nyamara n’ubwo ibyo bikorwa bitakunze, Chorale Jehovah Jireh irateganya gukora igikorwa cyo gufasha umuturage utuye mu murenge wa Gisozi. Ati “Mutwihanganire simuvuga mu buryo buziguye ariko n’ejo hari umuntu tuzajya gufasha twahawe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi.”

Agaruka kandi ku musaruro w’igitaramo “Imana iratsinze Season 1”, Perezida yavuze ko yishimira ko Imana yakuye abana benshi mu biyobyabwenge bongera kugaruka mu gakiza ndetse benshi barihana ku buryo abarenga 100 bashyikirijwe itorero kandi barakurikiranwa aho magingo aya 98% babatijwe baranakizwa.

Ubwo yagarukaga ku ndirimbo yabo Perezida Kagame yifashishije acyebura abanyamadini bashora mu rupfu Abakirisitu babo bakajya bababwira ngo "Gumamo", Perezida wa Korali Jehovah Jireh yavuze ko bishoboka cyane ko izina ry'indirimbo yabo ryakoreshejwe nabi ariko akabifata nk'umukoro Perezida yabahaye wo gukora ibyiza ahubwo bagashishikariza abantu mu gukora ibyiza.

Yagize ati "Birashoboka ko iryo zina ryakoreshejwe nabi. Umuntu ashobora kureba mugenzi we akora ikintu kibi akamubwira ngo Gumamo ariko uwo nawe ubimubwiye, ntabwo ari umuntu mwiza. Twebwe umujyo dufite ni nk'uwumubyeyi wacu, Perezida wa Repubulika, ku cyo yaducyeburagaho ngo tugende tubwire abantu gukora ibyiza hanyuma tubone kuvuga ngo Gumamo."

Inshamake y’urugendo rwa Chorale Jehovah Jireh

Ni Korali yatangiye mu mwaka wa 1998 muri kaminuza yigenga  ya ULK batangira gukora umurimo w’Imana ari abanyeshuri batandatu bigaga mu masaha y’umugoroba. Chorale Jehovah Jireh yatangiye ifite abaririmbyi bari munsi ya 20 ariko bakomeza gukora umurimo.

Mu mwaka wa 2010 Jehovah Jireh itangiye gusohora indirimbo, abaririmbyi batangiye kuza ku bwinshi kuri ubu Chorale Jehovah Jireh igizwe n’abantu barenga 150 kandi muri abo bose 98% barashatse abandi 2% baracyari ingaragu.

Mu myaka irenga 26 Chorale Jehovah Jireh imaze imenyekanye, abayitangiye ku kigero cya 99% baracyari muri uyu murimo kandi nta wabavuyemo ngo ajye mu mico mibi ahubwo bakomeje kuvuga ijambo ry’Imana ndetse abatangiye ari ingaragu abenshi ubu ni ababyeyi.

Kanda hano usome amateka ya korali Jehovah Jireh iri kwitegura gukora igitaramo "Imana iratsinze season 2"

Perezida wa Korali Jehovah Jireh yavuze ko impamvu yo kongera gukora igitaramo "Imana iratsinze" ari ukubera umusaruro ushimishije wavuye mu gitaramo cya mbere

Bamwe mu baririmbyi ba Korali Jehovah Jireh bakumbuje abari bitabiriye iki kiganiro n'itangazamakuru ibihe byiza bazagira ku cyumweru mu gitaramo 

Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Dove Hotel 


Abayobozi ba Korali Jehovah Jireh batangaje ko imyiteguro bayigeze kure hasigaye umunsi nyamukuru w'igitaramo

Prince Shumbusho ushinzwe ibikorwa by'itangazamakuru muri Korali Jehovah Jireh, yavuze ko hari ibikorwa byinshi bakora ariko ntibimenyekane kuko byose bitajya hanze


Igitaramo cya Korali Jehovah Jireh kizabera kuri Sitade ya ULK kwinjira akaba ari ubuntu 

Reba ikiganiro n'itangazamakuru cyasobanuwemo aho imyiteguro y'igitaramo igeze ndetse bagakomoza ku ijambo rya Perezida Kagame ubwo yifashishaga indirimbo yabo acyebura abanyamadini






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND