RFL
Kigali

AS Kigali yatsindiye Gorilla FC mu myambaro mishya - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/09/2024 16:50
1


AS Kigali yatsinze umukino wa gatatu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25,6 yakinagamo na Gorilla FC.



AS Kigali yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w'u munsi wa gatatu muri Shampiyona y'u Rwanda 2024-25.

Ni umukino Gorilla FC yaje yakaniye idashaka kuwutsindwa, kuko imikino ibiri yari yabanje yari yarasaruyemo amanota ane, bivuze ko itari yarigeze itsindwa. 

Ni umukino kandi Gorilla FC yari yambaye ubwa mbere imyambaro yayo mishya izakoresha muri uyu mwaka w'imikino.

 Imikino ibiri yari yabanje, Gorilla yari yakinishije myambaro yakoresheje mu mwaka w'imikino ushyize wa 2023-2024. 

AS Kigali, nayo yari yaje yakaniye uyu mukino, ishaka kuwutsinda, cyane ko yo itatangiye neza, mu mikino ibiri yabanje ikaba yarasaruyemo amanota atatu gusa.

Ni umukino watangiye Gorilla FC iri gutegeka umupira mu kibuga hagati, ibinyujije mu bakinnyi nka Nduwimana Frank na Irakoze Darcy. 

Ba myugariro ba AS Kigali, bagumye kuba ibamba, gusa nayo yacishahamo ikataka gake gake, ibinyujije mu bakinnyi bayo nka Hussein Shaban na Iyabivuze Osee. 

Ku munota wa 45+6, AS Kigali yari ibonye uburyo bwiza, Iyabivuze Osee yari yisanze ari kumwe n'umuzamu wa Gorilla FC bonyine, gusa umupira awutera ku ruhande, nuko igice cya mbere kirangira nta kipe ibonye intsinzi hagati ya Gorilla FC na AS Kigali. 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC 




Gorilla FC, yamanutse mu kibuga yambaye myambaro yayo mishya 

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yagarukanye imbaraga zidasanzwe, amakipe yombi aguma kugorana, abari kuri Kigali Pele Stadium, batangira kwibaza ahaza kuva igitego.

Ku munota wa 57, Umunya Uganda wageze muri AS Kigali benshi bazi ko aje gukinira Kiyovu Sports, Emmanuel Arnold Okwi, yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere, nuko itangira kuyobora umukino.

Umukino wageze ku munota wa 75, Gorilla FC yokeje umuriro, abakinnyi nka Cedric Mavugo, Karenzo Felix bameze nabi imbere y'izamu rya AS Kigali. 

Kwataka bya Gorilla FC, ntacyo byayigejejeho, kuko umukino warinze urangira AS Kigali ifite amanota atatu, nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa bwa Gorilla FC. 

Gutsinda uyu mukino, byatumye AS Kigali yuzuza amanota atandatu, Naho Gorilla FC iguma ku manota ane. 


Abakinnyi ba AS Kigali bari kwishyimira igitego cyabaheye intsinzi 





AMFOTO: Ngabo Serge 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NZOYISABA Toto town maisha2 days ago
    bagaragaj ubwitang bwabo





Inyarwanda BACKGROUND