RFL
Kigali

Mutesi Jolly, Nel Ngabo na Clement Ishimwe mu byamamare byitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/09/2024 12:39
0


Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu no gushimira Imana ari kubera muri Kigali Convention Center kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024.



Abategura aya masengesho bagaragaje ko ari ibyishimo kugira ubuyobozi bwiza bwiyemeje guhesha agaciro umuturage agashyirwa ku isonga.Kuba hari umuco wihariye mu miyoborere wo kubazanya inshingano, abatazishyira mu bikorwa, bakabyibutswa.

Aya masengesho kuri iyi nshuro afite umwihariko wo gushimira Imana yatumye ibihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko agenda neza.

Impanuro za Perezida Kagame mu bihe bitandukanye muri aya masengesho, zikaba zarakomeje kubera akabando abayitabira n’abayakurikira muri rusange.

Ni amasengesho yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru z’igihugu, abayobozi b’amadini n’amatorero, abavuga rikijyana barimo n’ibyamamare mu myidagaduro ari nabo twifuje kwitsaho muri iyi nkuru.

Muri abo harimo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, Nel Ngabo, Clement Ishimwe nyiri Kina Music, umushabitsi Malik Shaffy, DJ Ira n’abandi batandukanye.Nyiri Isha Fashion House Angelique ari kumwe na Mutesi Jolly wabye Miss Rwanda 2016DJ Ira uri mu bari n'abategarugori bashinze imizi mu kuvanga umuziki yitabiriye aya masengeshoIshimwe Clement umaze igihe ari imbere mu batunganya indirimbo akanaba rwiyemezamirimo ari kumwe na Nel NgaboMufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayisaba Mussa yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu Apostle Joshua Masasu umushumba wa Restoration Church yerekeza ahabereye aya masengeshoRev Pst Alain Numa ari mu bitabiriye aya masengesho yihariye mu gushima Imana AMAFOTO:RBA+THENEWTIMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND