RFL
Kigali

Basketball: APR BBC yabonye intsinzi ya mbere bikomeza kugorana hagati yayo na Patriots BBC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/09/2024 22:43
1


Ubwo hakomezaga imikino ya kabiri ya Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball, BetPawa Playoffs, APR BBC yatsinze Patriots BBC, nuko buri kipe igira intsinzi imwe.



APR BBC yakinnye na Patriots BBC mu mukino wa kabiri mu mikino ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball.

APR BBC yamanutse muri uyu mukino ishaka kureba ko yabona intsinzi ya mbere, cyane ko umukino wa mbere, Patriots ariyo yawutsinze.

Abakinnyi APR BBC yari yapanze gukoresha kuri uyu mukino, ni Isaiah Jaleel Miller, Bruno Shema, Chris Ruta, Wilam Robeyns na Nshobozwa Wilson

Wamukota Bush, Ntore Habimana, Mpoyo Axel, Manzi  Dan, Kubwimana Aly, Diarra Aiou Fadila na Shema Osborn. 

Abakinnyi Patriots BBC yari yapanze gukoresha muri uyu mukino, ni Nyamwasa Bruno, Furaha Cadeau de Dieu, PerryWilliam  Kiah, Prince lbeh

Sagamba Sedar, Branch Slephaun, Kamndoh Betoudji Frank, Gasana Kenny Herbert, Niyonsaba Bienvenue, Kamilindi Oliver, Hagumintwari Sleven na Ndayisaba Dieudonne. 

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yaje yisubiyeho. Ni umukino watangiye APR BBC iri hejuru ya Patriots BBC, abasore barimo Nshobozwabyosenumukiza bafite gahunda yo gutsinda amanota atatu. 

Ku ruhande rwa Patriots BBC, ho abakinnyi nka William Perry batangiye basa nk'aho bafite umunaniro. Agace ka mbere, karangiye APR BBC itsinze amanota 30 kuri 18 ya Patriots BBC. 

Mu gace ka kabiri, nabwo APR BBC yagarukanye imbaraga zidasanzwe nk'izo yari yatangiranye umukino, nuko abakinnyi bayo baguma gukubitira mu gafuka aba Patriots BBC.

Agace ka kabiri, karangiye ari amanota 27 ya APR BBC kuri 17 ya Patriots BBC, nuko igice cya mbere kirangira APR BBC iri imbere n'amanota 57 kuri 35 ya Patriots BBC. 

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yagarukanye gahunda yo kwishyura, nuko abakinnyi nka Bush Wamukota, Sagamba Sedar bayifasha gutsinda ako gace n'amanota 27 kuri 17 ya APR BBC. 

Gutsinda agace ka gatatu ntabwo byatumye Patriots BBC irusha APR BBC, kuko APR BBC niyo yagumye kuyobora umukino n'amanota 74 kuri 62 ya Patriots BBC. 

Mu gace ka Kane, Patriots BBC yagarukanye imbaraga zidasanzwe kuko kamaze gukinwa iminota itanu, Patriots BBC imaze kugira amanota 71 kuri 80 ya APR BBC, gusa abakinnyi nka William Perry bari bari gukora akazi kadasanzwe, akazi ko gufasha Patriots BBC kugaruka mu mukino. 

Patriots BBC yagumye gusunika umukino, bigera ubwo yagize amanota 81 APR BBC ifite amanota 84. Agace ka Kane ari nako kari gusoza umukino, karangiye amakipe yombi anganya amanota 86 kuri 86, nuko hongerwaho agace ka gatanu ka Kamarampaka. 

Gutsinda uyu mukino, byatumye APR BBC na Patriots BBC zombi zinganya intsinzi imwe, ibintu bikomeza kugorana hibazwa ikipe izatanga indi intsinzi enye, maze ikegukana igikombe.

Ku Cyumweru ni bwo umukino wa gatatu mu mikino ya kamarampaka uzakinwa, hakaba hakomeje kwibazwa ikipe izegukana igikombe hagati ya APR BBC na Patriots BBC. 



APR BBC yigaranzuye Patriots BBC mu mukino wa kabiri wa Kamarampaka 




Patriots BBC yagerageje kwihagararaho mu gice cya kabiri 







Uduce dusanzwe tw'umukino twarangiye amakipe yombi anganya amanota 86


Umukino wongeweho agace ka Gatanu, warangiye APR BBC iwutsinze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samson 4 days ago
    Nukuri turabemera uko mutugezah updates kbx especially walter inshimwe classmate wanjye courage kbx Imana ijye igufasha knx





Inyarwanda BACKGROUND