RFL
Kigali

Kwibeshya cyangwa insengero zidasanzwe: Urujijo mu mubatizo wa Mimi Mehfira wa Meddy

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/09/2024 20:05
2


Mimi Mehfira umugore wa Ngabo Medard Jobert [Meddy] biravugwa ko yabatijwe, ibintu bisa nko kwibeshya cyangwa se bikumvikanisha ko insengero za none zitacyubahiriza amabwiriza.



Tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Meddy yasezeranye kubana akaramata na Mimi Mehfira imbere y’Imana n’abantu, aba bombi bakaba barasezeranye mu buryo bwa Gikristo.

Meddy ari umugabo wakuriye mu muryango w’abakristo na mbere y'uko yinjira mu muziki w’Isi kuko yari asanzwe ari umuririmbyi wo mu rusengero muri Zion Temple mu Gatenga.

Ubwo aheruka gutera intambwe yinjira mu kubwiriza, kuramya no guhimbaza Imana, havuzwe ko ibi byose yabikururiwemo n’umugore.

Nyamara mu buhamya bwe yumvikanye avuga ko bahura Mimi yari umusilamukazi. Ubu amakuru akomeje gucicikana aravuga ko Mimi yabatijwe. Ese aya makuru ahishe iki?.

Urebye ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda no mu bitangazamakuru binyuranye, usangaho ubutumwa bwerekana ko Mimi yabatijwe. Ni amakuru wavuga ko asa n'atangaje.

Ku ruhande rumwe ushobora kubifata nk'aho abantu bayobejwe n’amashusho Mimi yashyize hanze bagatekereza ko yaba yabatijwe muri iki gihe.

Bibaye ari ko bimeze, byaba bisobanuye ko isezerano rya Meddy n’umugore we imbere y’Imana hari uburyo ryaba ritangaje kuko bigoye kubona urusengero rwa gikristo rushobora gusezeranya abantu babiri umwe atarabatijwe.

Kuvuga gutya ni uko aba bombi bamaze imyaka 3 isaga basezeranye. Amahirwe menshi ni uko amashusho Mimi yashyize hanze yari ayo kwerekana ko yakiriye agakiza.

Ibyo wamenya ku butumwa buherekejwe n’aya mashusho akomeje guteza urujijo, akaba agaragaza Mimi abatizwa. 

Mureke dutange ubuhamya bwacu ku rukundo rw’Imana

Ni amagambo aherekejwe n’ubutumwa burebure bugaruka ku buryo byamutwaye umwanya munini kumva ko yasangiza abantu inkuru yo kwemera Imana kwe.

Ariko agaragaza ko Imana yamweretse ko ari ngombwa kuyihamya kugira ngo n’ababayeho bari kure y’urukundo rwayo bibaviremo kuyegera.

Ni uguhamya kandi ko ibyiza Imana yamukoreye abibonera mu mujyo wo kongera kuyisaba ngo izongere ibimukorere, kandi ko ari ikintu cy’ingenzi akwiriye gukora, guhamya ko yemera Imana.

Agaragaza ko icyo yabonye mu buzima ari uko buri umwe yifuza kugera ku bintu bitangaje, ariko kugira ngo bibashe gukunda yaje gusanga ikintu cya mbere ari ukumenya ubitanga.

Kuko mu gihumeka cyose nta cyo wakuramo kuko birangira uhuye no gutenguhwa. Asanga abantu benshi bibwira ko bazi Imana, nyamara ahora yibaza niba koko abantu bazi Imana.

Aha niho ahera agaragaza ko umuntu wese utaravuka ubwa Kabiri adashobora kuzinjira mu bwami bw’ijuru. Ibi bisobanuye ko ugomba kubanza gupfa mu buryo bw’ibyaha ukiturira muri Kristo.

Asaba abantu kubyumva kuko byabahindurira ubuzima kandi ko kwakira Yesu Kristo bisobanurwa neza mu byanditswe Byera ko bireberwa mu mbuto abantu bera.

Agaragaza kandi ko kuba umuntu yakwakira Yesu Kristo bidakuraho kuba yanyura mu bigeragezo bitandukanye, gusa burya kubinyuramo bitanga gukomera.

Avuga ko gutanga ubu buhamya bw’uburyo abonamo ibintu bitavuze ko hari ikindi akeneye. Akomoza ku mpamvu yamuteye kugaruka kuri ibi byose, Mehfira yagize ati: ”Ni ukubera ko ubwiza bw’Imana buntembamo.”

Asoza asaba buri umwe gutera intambwe yo kuvuga iby’Imana ikora.Imyaka ishize ari itatu Meddy na Mimi biyemeje kubana ndetse Imana yamaze kubaha imfura yaboMimi yagaragaje ko abantu bakwiriye gushira amanga bakavuga ibyiza Imana ikora 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muba 5 days ago
    Iyo titre yanyu ntisobanutse mbere yo kuyishyira ahagaragara mujye mureba Niba isomeka ikumvukana
  • ADUHIRE 5 days ago
    Ibi bibaho Cyn nomuri catholic iyo habuze uhindurira undi, bandikira musenyeri wa Diocese agaha padiri ububasha bwokubasezeranya badahuje idini nubwo akenshi biba bigoye





Inyarwanda BACKGROUND