Mimi Mehfira umugore wa Ngabo Medard Jobert [Meddy] biravugwa ko yabatijwe, ibintu bisa nko kwibeshya cyangwa se bikumvikanisha ko insengero za none zitacyubahiriza amabwiriza.
Tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Meddy yasezeranye
kubana akaramata na Mimi Mehfira imbere y’Imana n’abantu, aba bombi bakaba
barasezeranye mu buryo bwa Gikristo.
Meddy ari umugabo wakuriye mu muryango w’abakristo
na mbere y'uko yinjira mu muziki w’Isi kuko yari asanzwe ari umuririmbyi wo mu
rusengero muri Zion Temple mu Gatenga.
Ubwo aheruka gutera intambwe yinjira mu kubwiriza, kuramya no guhimbaza Imana, havuzwe ko ibi byose yabikururiwemo n’umugore.
Nyamara mu buhamya bwe yumvikanye avuga ko bahura Mimi yari umusilamukazi. Ubu amakuru akomeje gucicikana aravuga ko Mimi yabatijwe. Ese aya makuru ahishe iki?.
Urebye ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda no mu bitangazamakuru binyuranye, usangaho ubutumwa bwerekana ko Mimi yabatijwe. Ni amakuru wavuga ko asa n'atangaje.
Ku ruhande rumwe ushobora kubifata nk'aho abantu bayobejwe
n’amashusho Mimi yashyize hanze bagatekereza ko yaba yabatijwe muri iki gihe.
Bibaye ari ko bimeze, byaba bisobanuye ko isezerano
rya Meddy n’umugore we imbere y’Imana hari uburyo ryaba ritangaje kuko bigoye
kubona urusengero rwa gikristo rushobora gusezeranya abantu babiri umwe atarabatijwe.
Kuvuga gutya ni uko aba bombi bamaze imyaka 3 isaga basezeranye. Amahirwe menshi ni uko amashusho Mimi yashyize hanze yari ayo kwerekana ko yakiriye agakiza.
Ibyo wamenya ku butumwa buherekejwe n’aya mashusho akomeje guteza urujijo, akaba agaragaza Mimi abatizwa.
Mureke dutange ubuhamya bwacu ku rukundo rw’Imana
Ni amagambo aherekejwe n’ubutumwa burebure bugaruka ku
buryo byamutwaye umwanya munini kumva ko yasangiza abantu inkuru yo kwemera
Imana kwe.
Ariko agaragaza ko Imana yamweretse ko ari ngombwa
kuyihamya kugira ngo n’ababayeho bari kure y’urukundo rwayo bibaviremo
kuyegera.
Ni uguhamya kandi ko ibyiza Imana yamukoreye
abibonera mu mujyo wo kongera kuyisaba ngo izongere ibimukorere, kandi ko ari
ikintu cy’ingenzi akwiriye gukora, guhamya ko yemera Imana.
Agaragaza ko icyo yabonye mu buzima ari uko buri umwe yifuza kugera ku bintu bitangaje, ariko kugira ngo bibashe gukunda yaje gusanga ikintu cya mbere ari ukumenya ubitanga.
Kuko mu gihumeka cyose nta cyo wakuramo kuko birangira
uhuye no gutenguhwa. Asanga abantu benshi bibwira ko bazi Imana, nyamara ahora yibaza niba koko abantu bazi Imana.
Aha niho ahera agaragaza ko umuntu wese utaravuka ubwa Kabiri
adashobora kuzinjira mu bwami bw’ijuru. Ibi bisobanuye ko ugomba kubanza gupfa
mu buryo bw’ibyaha ukiturira muri Kristo.
Asaba abantu kubyumva kuko byabahindurira ubuzima kandi
ko kwakira Yesu Kristo bisobanurwa neza mu byanditswe Byera ko bireberwa mu mbuto
abantu bera.
Agaragaza kandi ko kuba umuntu yakwakira Yesu
Kristo bidakuraho kuba yanyura mu bigeragezo bitandukanye, gusa burya
kubinyuramo bitanga gukomera.
Avuga ko gutanga ubu buhamya bw’uburyo abonamo ibintu
bitavuze ko hari ikindi akeneye. Akomoza ku mpamvu yamuteye kugaruka kuri ibi
byose, Mehfira yagize ati: ”Ni ukubera ko ubwiza bw’Imana buntembamo.”
Asoza asaba buri umwe gutera intambwe yo kuvuga iby’Imana
ikora.
TANGA IGITECYEREZO