RFL
Kigali

Gabiro Guitar yajyanwe mu rukiko na Label imwishyuza arenga Miliyoni 10 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2024 16:44
0


Umuhanzi Gabiro Gilbert wamenyekanye nka Gabiro Guitar yajyanwe mu rukiko na Sosiyete ya Evolve Music Group Limited imwishyuza Miliyoni icumi [10,850,000Frw] kubera ko hari imari shingiro (Share Capital) atishyuye, serivisi yahawe atishyuye ndetse n’inyungu n’indishyi zinyuranye.



InyaRwanda ifite kopi y’ikirego cyatanzwe mu Rukiko rw’Ubucuruzi, ku wa 16 Kanama 2024. Ni mu gihe umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa ku wa 1 Ukwakira 2024.

Ku wa 27 Ukwakira 2021, Gabiro Guitar na Muhaturukundo Eric bahuje imbaraga bashinga sosiyete bise Evolve Music Group Limited, buri wese yiyemeza gutanga imari shingiro ingana n’amafaranga 5,000,000 Frw kugirango buri wese ahabwe imigabane 50 muri iyi sosiyete.

Kuva ubwo sosiyete yashingwa kugeza ubwo Gabiro Guitar yayisohokagamo ku wa 2 Nzeri 2022 (amaze kugurisha imigabane ye) ntiyigeze yishyura imari shingiro ingana na 5,000,000 Frw yatumye ahabwa imigabane yari afite muri Evolve Music Group Limited.

Mu rubanza, bavuze ko ibi byateje imikorere mibi iyi sosiyete, ndetse yagiye mu madeni arimo n’ayo ifitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RRA) arenga Miliyoni 2 Frw.

Iyi sosiye yavuze ko n’ubwo bimeze gutya hari ibikorwa by’ubuhanzi bafashijemo Gabiro Guitar bifate agaciro ka Miliyoni 5 Frw, kandi ntiyigeze abyishyura ahanini “yitwaje ko icyo gihe yari umwe mu banyamigabane b’iyi sosiyete.”

Evolve Music Group Limited yasabye Urukiko guteka Gabiro Guitar “kwishyura umwenda w’imari shingiro ungana na 5,000,000 Frw n’umwenda ungana na 5,850,000 Frw ukomoka ku bikorwa Evolve Music Group Limited yakoreye Gabiro Guitar ntabyishyure, inyungu n’indishyi zinyuranye.”

Gabiro Guitar yabwiye InyaRwanda ko yatunguwe n’iki kirego kuko atigeze akorana n’iriya Label mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko byagiye bitangazwa

Yavuze ko mu bitangazamakuru handitswe byinshi, abanyamakuru bavuga ko abarizwa muri Evolve Music Group nk’umuhanzi kandi bitarigeze bibaho.

Gabiro yasobanuye ko imikoranire ye n’iriya Label yatumye bafata Album ye barayicuruza ‘nyamara nta masezerano dufitanye’. Akomeza ati “Njyewe nari umunyamigabane, ntabwo nari umuhanzi bafashaga mu muziki, kandi hari inyandiko zigaragaza buri kimwe cyose.”

Muhaturukundo  uhagarariye Evolve Music Group niwe watanze ikirego arega Gabiro Guitar avuga ko “Gabiro Guitar atishyuye imar shingiro’.

Gabiro ati “Yari kompanyi y’abantu babiri. Ariko nanone na Sean nawe ntabwo yishyuye imari shingiro. Ushobora gufungura kompanyi ukavuga ko imigabane yanyu ihwanye na Miliyoni 100 Frw, icyo gihe rero imari shingiro igaragarira mu byo uzana, ushobora kuzana inzu tukayandika kuri ‘company’ cyangwa ukazana imodoka tukayandika kuri ‘Company’.”

Akomeza ati “Sinzi impamvu Sean ari gushaka kundega mu nkiko. Kuko n’imigabane yanjye yaguzwe nawe, urumva ko rero ari ubutekamutwe. Mbese, uwandeze ni nawe wanguriye imigabane.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Igikwe’ yakoranye na Confy, yasobanuye ko ubwo bageraga mu rukiko, yasanze Muhaturukundo Eric bakoranaga yarahinduye amazina yitwa Rukundo Gilbert. Ati “Ni ubutekamutwe ari gushaka kunkorera, kandi ari kunsaba ko nishyura arenga Miliyoni 10 Frw.”


Album ya Gabiro Guitar yarafatiriwe

Muri Kamena 2023, ni bwo Gabiro Guitar yatangaje isohoka rya Album ye yise ‘Girishyaka’. Icyo gihe yavugaga yamaze igihe kinini ayikoraho kugirango izasohoke nk’uko yayishakaga. Ni Album iriho indirimbo 10.

Yabwiye InyaRwanda ko nta burenganzira yagize kuri Album ye kuko ubwo yiteguraga kuyishyira ku rubuga rwe rwa Youtube yasanze Evolve Music Group yamutanze.

Ati “Kubera ko yabaga afite ibintu byanjye, yafashe Album yanjye ayishyira kuri Shene ya Youtube ya Evolve Music Group, bivuze ko njyewe nta burenganzira nyifiteho.” –Igenzura rigaragaza ko iyi Album itari kuri Youtube ya Evolve.

Kuri iyi album nshya ya Gabiro hariho indirimbo ‘Juju’ yakoranye n’Umunya-Nigeria Fiokee ndetse na Neza Umunyarwandakazi utuye muri Nigeria.

Kuri Album ye hariho indirimbo nka ‘Imizi’ yakoranye na Grey C wo muri Nigeria, ‘Akaninja’ yakoranye na Bushali, ‘Kole’ yakoranye na France n’izindi.


Hari ideni Evolve Music Group ifitiye Gabiro Guitar?

Ku wa 14 Ukwakira 2022, Muhaturukundo Gilbert uhagarariye Evolve Music Group yanditse ibaruwa ishyirwaho umukono na Noteri Biregeya Muhizi John yemeza ko “dufitiye Gabiro Gilbert umwenda w’amafaranga 388,000 Frw.”

Ariya amafaranga yagombaga kwishyurwa tariki 30 Ukuboza 2022 yose yuzuye imbumbe. Ariko, Gabiro Guitar yabwiye InyaRwanda ko atigeze ayabona.

Gusa, Muhaturukundo Gilbert yabwiye InyaRwanda ko ariya mafaranga bayishyuye Gabiro Guitar, ndetse ko hari ibaruwa ibigaragaza.

Ni ibaruwa yanditswe ku wa 6 Werurwe 2024, igira iti “Njyewe Gabiro Gilbert nakiriye inyishyu ya 388,000 Frw, Muhaturukundo Gilbert yarambereyemo nkaba ntakindi kibazo mfitanye nawe.” – Bombi bashyizeho umukono kuri iyi baruwa.

Gabiro yagurishijeho imigabane ye

Ku wa 18 Kanama 2022, Muhaturukundo Gilbert ari nawe muyobozi wa Evolve Music Group yaguze imigabane yose Gabiro Guitar yari afite muri iyi kompanyi.

Muri kopi yashyizweho umukono na Noteri Biregeraya Muhizi, ku wa 2 Nzeri 2022, bavugamo ko “Gabiro Gilbert [Gabiro Guitar] ntakibarizwa muri Evolve Music Group, kandi yahariye ububafasha bwose Muhaturukundo Gilbert kuri Evolve Music Gabiro.

Gabiro yabwiye InyaRwanda, ko akimara kugurisha imigabane ye, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyahaye icyangombwa Muhaturukundo cyemeza ko iyo kompanyi ari iye.

Yavuze ko yatunguwe n’ikirego cyatanzwe kuko bamushinja kugenda adatanze imari shingiro mbese bimeze ‘nk’aho nagiye nabimenyesheje ubuyobozi’.

Mu rukiko kandi, Muhaturukundo yanagaragaje ‘Facture’ ya Miliyoni 5 Frw, aho avuga ko Gabiro yavuye muri Label atayishyuye kandi ari amafaranga bamutanzeho bamukorera imiziki igihe bakorana.

Gabiro ati “Njyewe ntabwo nari umuhanzi ubarizwamo, ahubwo nari umufatanyabikorwa ku kigero cya 50%.”

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Muhaturukundo Eric yavuze ko Gabiro Guitar yabarizwaga muri Evolve Music Group nk’umufatanyabikorwa kandi nk’umuhanzi.

Ati “Uko wabibonye ni kuriya bimeze ngiye kugira icyo mvuga naba (ndimo kwica amategeko). [Gabiro Guitar] yarimo nk’umufatanyabikorwa kandi tunamufasha mu bikorwa bye by’ubuhanzi.”


Muhaturukundo yavuze ko arenga Miliyoni 10 Frw bishyuza Gabiro Guitar ari amafaranga yose kompanyi imubaza ayifitiye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DANS LE BON’ YA GABIRO GUITAR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND