Hagenimana Jean Paul [Bushali] yamaze gushyira hanze urutonde rw’indirimbo zigera kuri 17 zigize umuzingo yise ‘Full Moon’ yongera gushimangira ko izajya hanze ku wa 18 Nzeri 2024.
Nyuma y'uko yaherukaga gutangaza itariki azashyirira hanze
umuzingo we, yashimangiye iyi tariki ashyira hanze urutonde rw’indirimbo zigera
muri 17 ziwugize.
Mu ndirimbo zose enye zonyine nizo yakoranye n’abandi bahanzi aribo Kivumbi King bakoranye ‘Unkundira Iki’ ,Iraguha yahuriyemo na Slum Drip na B Threy, Kuki unteza i Niqquh’ yakoranye na Nillan ndetse n'iyitwa Moon yakoranye n’umuraperi uri mu bakomeye mu Karere k’Ibiyaga Bigari Khaligraph Jones.
Iyi Album yose habariwemo n’uwayunguruye amajwi yayo, yatunganijwe n’abahanga mu gutunganya umuziki bagera ku icyenda.Aribo Yewe, Elvis Beat, Hubert Beat, Pastor P, Muriro, Kina Beat, Stallion, Kush Beat, Trackslayer.
Urutonde rusange rw’indirimbo zigize Album ya Bushali yise ‘Full Moon’.
Isaha-Yewe
Ubute-Elvis Beat
Zontro-Elvis Beat
Iraguha yakoranye na Slum Drip na BThrey-Hubert Beat
Tugendane-Hubert Beat
Imisaraba 4-Pastor P
Saye-Hubert Beat
Ijyeno-Elvis Beat
Hoo-Muriro
Unkundira iki yakoranye na Kivumbi-Kina Beat
Moon yakoranye na Khaligraph Jones-Elvis Beat
Kuki unteza i Niqquh yakoranye na Nillan-Kina Beat
Mbe rukundo-Muriro
Monika-Pakkage
Gun-Lee John
Paparazzi-Stallion
Sinzatinda-Kush Beat
TANGA IGITECYEREZO