RFL
Kigali

Umutoza wa Nigeria na Kapiteni we bavuze ko ntakujenjeke imbere y'Amavubi - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/09/2024 18:18
0


Mu gihe ikipe y'igihugu ya Nigeria yitegura gucakirana n'u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, umutoza wa Nigeria Augustine Eguavoen na Kapiteni William Troost-Ekong, bavuze ko nta kujenjeka imbere y'u Rwanda.



Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ni bwo Kagoma za Nigeria zageze mu Rwanda zije gukina n'u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025.

Ni umukino amakipe yombi ari gukubita agatoki ku kandi ashaka kwitwara neza kugira ngo arusheho kuzamura icyizere ko azitabira igikombe cya Africa nk'uko bisanzwe bizwi ko Nigeria ari igihugu gikomeye mu mupira w'amaguru.

Umutoza wa Nigeria ndetse na Kapiteni wayo, bavuze ko gukina n'u Rwanda bagomba kubiha agaciro kuko na rwo rutoroshye mu mupira w'amaguru. 

Umutoza wa Nigeria Augustine Eguavoen yagize ati: "Ni inshuro yanjye ya mbere mu Rwanda. Ni ahantu heza kandi hari abantu bagira urugwiro."

Uyu mutoza yabajijwe niba adatewe ubwoba no gukina n'u Rwanda kandi ku wa Gatandatu barakinnye umukino, agira ati: "Ubwoba bwo ntabwo, umupira w'amaguru ni nk'imyidagaduro. 

Twaje kwidagadura nk'uko Kapiteni wange yabigarutseho tugomba kubaha u Rwanda. Ntabwo twaje hano kujenjeka, icyatuzanye ni ugukora uko dushoboye tugatsinda." 

Kapiteni wa Nigeria William Troost- ekong, nawe yavuze ko intego nyamukuru yabazanye mu Rwanda ari ugutsinda. Ati: "Ni inshuro ya mbere nje mu Rwanda nk'uko umutoza yabigarutseho batwakiriye neza, gusa icyari kinanshishikaje ni ukureba ahantu tuzakinira.

Twazanywe na hano na gahunda ikomeye cyane, turabizi ko u Rwanda ari ikipe nziza, Turayubaha. Twiteze umukino mwiza ejo. Tuzakora ibishoboka ngo dutsinde. Ndabizi abahungu bacu bafite icyizere, nizeye ko tuzerekana ibyo bose batwitezeho, intego yatuzanye ni ugutsinda. 

Ntabwo twigeze duhindura umutoza, Augustine yari yaradutojeho mbere. Njye navuga ko twishimye turi umuryango mugari, kandi ndatekereza ko twuzuye, uretse amasura make adahari ariko nabo bari kuruhuka. Navuga ko abahari bishimye, kandi Nigeria duhora twiteguye gutsinda buri mukino.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria mbere yo kuza mu Rwanda gukina n'Amavubi, yatsinze iya Bénin ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa mbere w’Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ni umukino Nigeria yari yakiriye iwayo kuwa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024, ndetse yitwara neza imbere y’abakunzi bayo ikomeza gushimangira ko ari ikipe y’igihangange.

>






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND