RFL
Kigali

Ubuhanzi bwashyizwe mu nzego zizibandwaho mu guhanga imirimo 1,250,000 muri NST2

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2024 17:49
0


Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko muri gahunda ya Guverinoma ijyanye no guhanga imirimo mishya ibyara inyungu ingana na Miliyoni 1,250,000, ubuhanzi n'imyidagaduro biri mu nzego zizibandwaho kugirango bazabashe kugera ku ntego bibaye mu myaka itanu iri imbere.



Uyu Mukuru wa Guverinoma y'u Rwanda, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ubwo yagezaga ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka itanu, NST2.

Iyi gahunda yatangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, ikazarangira mu 2029. Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko imirimo mishya ihangwa iba ari umusaruro uvuye muri gahunda zose zateganyijwe gukorwa zubakiye ku nkingi eshatu zirimo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

Aragira ati “Ariko imirimo mishya nk'ikintu kiva muri ibyo byose twavuze nabyo dufite intego twifuza kugeraho. Ntabwo ari ugukora gusa ngo imirimo mishyashya yikore, tuba dufite n'intego twifuza, tukavuga tuti ariko nidukora izi ntego tuvuze, twumva twabona imirimo mishya yagibwa n'abanyarwanda, kandi imirimo itanga inyungu.”

Ngirente yavuze ko nk’Igihugu hifuzwa guhangwa imirimo mishya nibura Miliyoni 1,250,000 mu myaka itanu. Ni ukuvuga ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya ibihumbi 250,000.

Ati "Nicyo twifuza! Nicyo kiri mu igenamigambi ryacu. Kandi iyo mirimo izahangwa ivuye muri izo nzego zose twavuze z'ubukungu."

Ariko kandi hazongerwa amahirwe yo kumenyereza imyuga ndetse no kwiyungura ubumenyi mu myuga itandukanye hibandwa cyane cyane ku rubyiruko rw'u Rwanda.

Dr. Ngirente yavuze ko kugirango Guverinoma izabashe guhanga iriya mirimo, hazongerwa imbaraga mu guteza imbere ibigo bito n'ibiciriritse by'abikorera bitanga imirimo ku bantu benshi.   

Hazanozwa kandi uburyo bwo gushyigikira no korohereza ba rwiyemezamirimo n'ibigo by'abikorera kubona serivisi zibafasha kwagura ibikorwa byabo, nko guhaba amahugurwa, imari no kubona ibikoresho.

Yasobanuye ko inzego zigenzi zizibandwaho muri gahunda yo guhanga imirimo mishya ibyara inyungu zirimo urwego rwo gutunganya ibintu mu nganda bikomoka ku buhinzi n'ubworozi (Agro-Processing); serivisi zirimo n'izambukiranya imipaka.

Hari kandi ibigo bito bitanga serivizi z'ikoranabuhanga, ndetse 'n'ubuhanzi n'imyidagaduro'.

Yijeje ko hazanozwa uburyo bwo kumenya amakuru ari ku isoko. Bityo, bizafasha guhuza abatanga imirimo ndetse n'abayikeneye.

Ati "Ibiteganyijwe kandi muri gahunda yo guhanga imirimo ibyara inyungu bizaherekezwa no kunoza uburyo bwo kwinjiza ihame ryo guhanga imirimo mu nzego za Leta n'iz'abikorera n'izindi. Hazashyirwaho kandi uburyo buhamye bwo gukurikirana ry'iyi gahunda yo guhanga imirimo."

Muri rusange Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2 izibanda ku: Guhanga imirimo mishya, Guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, Kunoza ireme ry’uburezi, Kurwanya igwingira n’imirire mibi no Kunoza imitangire ya servivisi.


Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatangaje ko mu guhanga imirimo mishya, ubuhanzi n’imyidagaduro biri mu nzego zizibandwaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND