RFL
Kigali

Malia Obama yahishuye ibintu 3 umusore wamutereta agomba kuba yujuje

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/09/2024 14:56
0


Malia Obama winjiye mu gutunganya filime, akaba umukobwa wa Barack Obama wayoboye Amerika, yahishuye ibintu 3 umusore wamusaba urukundo agomba kuba afite.



Umukobwa wa Barack Obama witwa Malia Ann Obama ni umwe mu bakunze kugarukwaho muri iyi minsi kuva yakwinjira mu ruganda rwa sinema mu buryo bweruye. Kimwe mu bikunze kugarukwaho kuri we ni aho benshi bibaza niba afite umukunzi cyangwa ntawe afite.

Kuri ubu yamaze amatsiko ababyibazaga ndetse anahishura ibintu 3 umusore wamutereta yaba yujuje. Ibi9 yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yitabiraga ibirori 'Deauville American Film Festival' byabereye mu Bufaransa ku nshuro ya 50.

Malia Obama yabajijwe ikibazo kibajyanye n'ubuzima bwe bw'urukundo biturutse ku kuba muri ibi birori hamuritswemo filime ye 'The Heart' aherutse gutunganya nayo igaruka ku rukundo.

Ubwo yasubizaga niba afite umukunzi yagize ati: 'Ntamukunzi mfite muri iki gihe, mbaye mufite mbanazanye nawe muri ibi birori kuko ni ibintu bikomeye kubona filime nayoboye yatoranijwe kwerekanwa muri iri serukiramuco''.

Malia w'imyaka 26 abajijwe icyo umusore wamutereta yaba yujuje yasubije ati: ''Ntabwo ari ibintu bigoye ahubwo biroroshye. Agomba kuba ari 'romantic' azi kuntetesha''. Ibi yabivugaga aseka cyane.

Yakomeje ati: ''Agomba kuba anyubaha kandi yubaha umuryango wanjye. Ikindi ni uko nifuza umusore uzi gusetsa, abaye azi gusetsa byanshimisha kuko nkunda kuba hafi y'umuntu uzi gusetsa. Guseka ni ibintu bya mbere kuri njye''

Malia Obama yahishuye ko ntamukunzi afite

Malia yahishuye ibintu 3 umusore wamutereta agomba kuba yujuje

Yavuze kandi ko kuba akunda guseka akeneye umusore uzi gutera urwenya








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND