RFL
Kigali

Kevin Montana yateguje EP yahurijeho abarimo Ish Kevin, Mani Martin na Social Mula

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2024 16:21
0


Umuhanzi wigaragaje mu muziki muri uyu mwaka, Kevin Montana yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi bakomeye muri iki gihe barimo Ish Kevin, Mani Martin na Social Mula.



Atangaje ibi mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo yakoranye n’abaraperi babarizwa mu itsinda rya Tuff Gang ndetse na Back-T. Ni indirimbo yise ‘Twendeleye’, ndetse avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu bayikunze, biri mu mpamvu zatumye yiyemeza gukora umuziki.

Yabwiye InyaRwanda ko iyi EP ye izaba iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barimo Social Mula na Martin. Ati “Navuga ko urugendo rwakomeje nyuma y’indirimbo na Tuff Gang, nararukomeje kugira ngo nkomeze nkore ibihangano byinshi, kandi bizangeza aheza hashoboka. Nibwo nateye intambwe yo kuganira na Social Mula hanyuma dukorana ‘Collabo’.”

Yavuze ko indirimbo nyinshi zizumvika kuri EP zizaba zubakiye ku njyana ya Amapiano. Akavuga ko indirimbo ye na Social Mula bayise ‘Ça va très bien, kandi bayikoze bakuye igitekerezo ku ndirimbo ‘Komasava’ Diamondy yahuriyemo n’abarimo Jason Derulo, Khalil Harisso na Chley.

Ati “Ni uko indirimbo rero twayikoze. N’amashusho yararangiye. Ntekereza ko izajya hanze mu gihe kiri imbere.”

Uretse Socila Mula bakoranye indirimbo kuri iyi EP ye nshya, Kevin Montana anavuga ko yakoranyeho n’abaraperi  nka Ish Kevin na Logan Joe zose zubakiye ku mudiho wa Hip Hop. Ati “Izo ndirimbo zose zararangiye, zizumvikana kuri EP.”

Uyu muhanzi anavuga ko hariho indirimbo yakoranye na Mani Martin ndetse na Patrick Nyamitali, hari kandi  eshatu yaririmbye wenyine ndetse n’indi imwe yakoranye na Edouce Softman.

Ati “Izi ndirimbo uko nzivuze zose nzagenda nzikorera amashusho bitewe n’uko abafana bazagenda bakunda buri imwe. Ariko kandi mu ndirimbo nateguye gushyiraho harimo n’iriya nakoranye na Tuff Gang.”

Kevin Montana yatangaje ko yifashishije abaraperi kuri EP ye ya mbere ifite umwihariko w’indirimbo zikoze mu njyana ya Amapiano

Mani Martin yatanze umusanzu we kuri EP ya Kevin Montana izasohoka muri uyu mwaka


Social Mula umaze igihe ari gukorana n’abahanzi banyuranye, ni umwe mu bakoze kuri EP ya Kevin Montana


Umuraperi Ish Kevin uheruka kwitabira ibirori bya ‘The Silver Gala’ ni umwe mu bakoze kuri iyi EP 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO  KEVIN MONTANA YAHURIJEMO ABAGIZE TUFF GANG

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND