RFL
Kigali

Hamenyekanye impamvu yatumye Leny Yoro atera umugongo Real Madrid, akajya muri Man United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/09/2024 16:39
0


Icyatumye Leny Yoro afata icyemezo cyo kujya muri Manchester United cyamenyekanye ubwo Real Madrid yasobanuraga impamvu zihishe inyuma yo gucika intege mu kugura uyu mukinnyi.



Ubwo isoko ry'igura n'igurisha ryari rigitangira, Manchester United, Real Madrid na Liverpool, zagaragaje ko zifuzaga Leny Yoro wakiniraga Lille.

 Icyo gihe, Liverpool yahise icika intege mu gushaka uyu mukinnyi, ubwo yabonaga Manchester United na Real Madrid zarashyizemo imbaraga zidasanzwe mu gushaka. Leny Yoro byarangiye yegukanywe na Manchester United, Real Madrid iba ihombye ityo. 

Leny Yoro w'imyaka 18 y'amavuko, yasinyiye Manchester United amasezerano y'imyaka itanu, ishobora kongerwa. Gusinya kwa Leny Yoro, yabaye umukinnyi wa mbere wasinyiye Manchester United kuva yagera mu biganza Sir Jimm Ratcliffe, ayigeramo kuri Miliyoni 52€.

Leny Yoro akimara gusinya muri Manchester United, Real Madrid yabaye nk'ikubiswe n'inkuba, kuko yari iri mu myiteguro yo gutandukana na Nacho Fernandez, wari umaze imyaka irenga 20 ari kumwe nayo. 

Impamvu ya mbere yatumye Leny Yoro asubika imipango yo kujya muri Real Madrid, akajya muri Manchester United, aha Real Madrid yari yamusezeranyije ko itazarenga Miliyoni 2.5 izajya imuhemba mu mwaka. Aha, Manchester United yahise imukubira inshuro eshatu  imusezeranya miliyoni 8.1€ azajya ahembwa buri mwaka. 

Manchester United, yahise inabwira Leny Yoro ko ibyo yamusezeranyije ko izajya imuzamura mu mafaranga, ikurikije uko azajya yitwara. 

Leny Yoro akigera muri Manchester United, yakinnye imikino ya gicuti n'amakipe nka Rangers, gusa aza kuvunikira mu mukino wahuje Manchester United na Arsenal. 

Mu byatangajwe na Real Madrid, harimo ko ngo iyi kipe itozwa na Carlo Ancelotti, yari yahawe gahunda yo kutagura umukinnyi uhenze uwo ariwe wese, kandi Leny Yoro akaba yari yaje muri uwo mujyo wo guhenda. 

Uretse ibyo kandi ngo Real Madrid yari irajwe ishinga no gusinyisha Kylian Mbappe, kuko andi makipe nka Arsenal ngo zaramwifuzaga, kandi ngo bari bazi neza ko  akunda kwisubiraho, ku buryo iyo batinda gato, ngo byarashobokaga ko yakongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, cyangwa akajya mu yindi kipe yamuhaye amafaranga menshi, cyane ko Real Madrid yo nta mafaranga yamuhaye. 

Ku isoko ry'igura n'igurisha, Real Madrid yananiwe kugura Leny Yoro, ajya muri Manchester United 

Leny Yoro, akigera muri Manchester United, yahise avukina, none ubu Manchester united iri kugorwa no kutamugira

Leny Yoro, yateye umugongo Real Madrid, kubera Amafaranga 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND