RFL
Kigali

Ibyihariye kuri Ambassadors of Christ Choir Junior yongereye ibyiringiro abugarijwe n'ibyago n'amakuba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2024 21:46
0


Ambassadors of Christ Choir Junior yakoze mu nganzo itanga ihumure n'ibyiringiro ku bugarijwe n'ibyago n'amakuru "muri iyi minsi ya nyuma". Ni mu ndirimbo nshya y'amashusho bise "Umwami ukomeye" yageze hanze kuwa nyuma w'Isabato tariki 06 Nzeri 2024.



Ambassadors of Christ Choir Junior ni Korali igizwe n'abangavu gusa basengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, akaba ari Korali nto ya Ambassadors of Christ Choir yamamaye mu ndirimbo "Nimekupata Yesu" yarebwe n'abarenga Miliyoni 40 kuri Youtube.

Imaze imyaka 12 ibonye izuba, ariko imaze kugwiza ibikorwa birimo na Album bashyize hanze mu 2019. Aba bana b'impano zitangaje bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ni Mwiza" yarebwe n'abarenga Miliyoni 1.6 kuri Youtube, "Amashimwe", "Umunsi Umwe", "Bizamera bite", "Ngaho Tekereza" n'izindi.

Junior Ambassadors yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu 2012, hagendewe ku gitekerezo cy'uko hashakwa abaririmbyi b'abana cyangwa se abanyamuryango babaririmba cyangwa se abaririmbye ariko batakiririmba muri Ambassadors of Christ Choir.

Bakomeje umurimo wo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo mu nsengero zitandukanye, kugeza mu mwaka wa 2019 aho bashyize ahagaragara umuzingo w'amashusho, wariho indirimbo zisaga 10, harimo n'izakunzwe cyane nka "Amashimwe" na "Umunsi umwe".

Mu 2022 bakoze igitaramo cy'imbaturamugabo cyo kwizihiza imyaka 10 bari bamaze mu murimo wo kuririmbira Imana, gusa bakomeje gusohora indirimbo nyinshi nazo zakunzwe nka "Nimwiza". Ubu rero bashyize hanze indi ndirimbo yitwa "Umwami ukomeye". Amajwi yayo yakozwe na Jeph pro [Makarios studio], amashusho akorwa na Eliel Filmz.

Umwe mu bayobozi ba Ambassadors of Christ Choir Junior, Christian Asifiwe, yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya "igamije kongerera abantu ibyiringiro cyane cyane muri iyi minsi ya nyuma abantu bugarijwe n'ibyago n'amakuba, aho babona inkuta zibabuza kugira aho bagera ko Yesu ashobora kuzisenya zose".

Mu 2023, umwe mu batoza ba Ambassadors of Christ Choir, Songa Rene, yatubwiye ko mu rwego rwo gutegura ahazaza h'iyi Korali imaze kuba ubukombe muri Afrika, bafite Junior Ambassadors yatangiye muri 2012 ikaba ibafatiye runini kuko abaririmbyi bamaze gukura mu myaka n'abafite impano yo kuririmba bimurirwa muri Ambassadors of Christ Choir.

Yagize ati "Dufite Junior Ambassadors,...imikorere yacu ni imwe ntabwo dutandukanye, icyo idufasha ni uko abamaze gukura n'abafite impano yo kuririmba cyangwa izindi mpano baza muri 'Senior Ambassadors' ngira ngo abadukurikiranira hafi bo babasha kubibona ko hari abazamutse, bose hamwe bararenga 30".

REBA INDIRIMBO NSHYA "UMWAMI UKOMEYE" YA AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR JUNIOR



Junior Ambassadors bamaze kwandika izina mu myaka micye bamaze mu murimo


Ambassadors of Christ Choir Junior bakoze mu nganzo bahumuriza abugarijwe n'ibibazo bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND