RFL
Kigali

Niyibizi Ramadhan yasimbuye Dushimimana Olivier 'Muzungu' mu Mavubi yasubukuye imyitozo -AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/09/2024 20:57
0


Umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan yasimbuye mugenzi we bakinana Dushimimana Olivier 'Muzungu' mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo nyuma y'uko ivuye muri Libya.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe ivuye muri Libya aho yakiniye umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco yanganyijemo n'ikipe y'igihugu ya Libya igitego 1-1.

Nyuma y'uko Amavubi ageze mu Rwanda ku mugoroba, yakoze imyitozo yitegura umukino w'ikipe y'igihugu ya Nigeria nayo barikumwe mu itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Iyi myitozo yakorewe ku kibuga cy'imyitozo cya Stade Amahoro yakozwe na Niyibizi Ramadhan wa APR FC winjiye mu Mavubi asimbuye mugenzi we bakinana mu ikipe y'Ingabo z'igihugu, Dushimimana Olivier 'Muzungu'.

Torsten Frank Spittler yakoze izi mpinduka mu rwego rwo kongera imbaraga mu bakinnyi afite.

Niyibizi Ramadhan yari ku rutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi 38 bari bahamagawe mu Mavubi gusa biza kurangira asigaye atajyanye n'abandi muri Libya.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izakina na Nigeria ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha tariki ya 10 Nzeri 2024 Saa Cyenda kuri Stade Amahoro.

Iyi kipe y'igihugu ya Nigeria izakina na Benin ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu,nyuma y'uyu mukino ihite ifata rutemikerere iyizana mu Rwanda.











Nshuti Innocent wafashije Amavabi kunganya na Libya akora mu myitozo 





Niyibizi Ramadhan wasimbuye Dushimimana Olivier 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND