Jehovah Jireh Choir Post CEPIEN ULK yamamaye cyane mu ndirimbo "Gumamo" n'izindi zitandukanye, igiye gukora ku nshuro ya kabiri igiterane ngarukamwaka "Imana Iratsinze Live Concert" bitiriye indirimbo yabo ikunzwe yitwa "Imana Iratsinze".
"Imana Iratsinze Live Concert" ni igiterane ngarukamwaka cya Jehovah Jireh Choir Post aho umwaka ushize wa 2023 ku nshuro ya mbere cyabereye mu karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane. Muri uyu mwaka wa 2024, iki giterane kizabera mu Mujyi wa Kigali.
"Imana Iratsinze Live Concert Season I" ni igiterane cya mbere cyabaye mu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa Munani taliki ya 19 kugeza taliki ya 21 mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru aho Jehovah Jireh Choir yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye.
Ku munsi wa mbere w'iki giterane [19/8/2023] hakozwe igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu Murenge wa Cyuve hanakorwa igikorwa cy’ubukangurambaga ndetse n’ibiganiro mu baturage bigamije kurwanya imirire mibi no kurwanya igwingira ry’abana mu Murenge wa Rugarama.
Ku munsi wa kabiri w'iki giterane ni bwo hatangiye igiterane muri Stade Ubworoherane cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwavaga mu mujyi wa Musanze rwagati ku isoko rya Goico rwerekeza kuri Stade ahakomereje igiterane.
Ni igiterane cyagaragayemo ibikorwa bindi bitandukanye birimo nko gufata amashusho y’indirimbo mu buryo bugezweho bizwi nka 'Live Recording' mu ndimi z’amahanga
Ku munsi wa gatatu ari wo wa nyuma taliki 21/8/203 hakomeje gahunda y'igiterane n'ubundi cyaranzwemo n’ibikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo zitandukanye zimaze iminsi zishyirwa hanze mu bihe bitandukanye harimo nka: "Imana Iratsinze" ari nayo yitiriwe igiterane bari kugarukaho; "Inkuru yanjye", "Gumamo", "Musaraba" n’izindi.
"Imana Iratsinze Live Concert Season II" irabura iminsi mbarwa ikaba, akaba ari yo mpamvu myiteguro igeze kure. By’umwihariko igiterane cy’uyu mwaka kizabera ku Gisozi mu mujyi wa Kigali kuri Stade ya ULK taliki 20-22/09/2024. Ni igiterane kinini kandi cyagutse gifite intego zirindwi zikomeye.
Ubuyobozi bwa Jehovah Jireh Choir bwabwiye inyaRwanda ko intego z'iki giterane kigiye kubera muri Kigali harimo: "Ivugabutumwa rifasha abantu kuva mu byaha no kubasengera; Ivugabutumwa rinyuze mu bitaramo by'indirimbo zisingiza Imana; Ubukangurambaga bujyanye no kurwanya guta amashuri kw'abakiri bato;
Gukumira ubwiyongere bw'ubwandu bwa SIDA harwanywa ubusambanyi; Gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira inda ziterwa abangavu; Ubukangurambaga bujyanye no kurwanya amakimbirane mu miryango ndetse no Gukangurira Abana n'Urubyiruko gukudisha Imana Impano yabahaye".
Ni igiterane barimo gutegura ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR ndetse n’Umujyi wa Kigali. Bazaba bari kumwe n’abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’abaririmbyi banyuranye barimo Hoziyana Choir ya ADEPR Nyarugenge, Ntora Worship Team n'abandi.
Jehovah Jireh Choir iri mu makorali akunzwe cyane mu gihugu
Jehovah Jireh Choir igiye gukora igiterane gikomeye "Imana Iratsinze Live Concert Season II"
TANGA IGITECYEREZO