RFL
Kigali

Ibanga ryagufasha kwishyura ideni neza ukabasha no kuzigama mu gihe gito

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/09/2024 13:36
0


Ni kenshi abantu bafata ideni kuryishyura bikababana ikibazo cy'ingutu ku buryo usanga bibafata igihe kirekire, amafaranga babonye yose bakayishyura bityo ntibabashe no kuzigamira igihe kizaza.



Impuguke mu bijyanye n’amafaranga zigaragaza nibura intambwe eshatu zagufasha kwigobotora ideni mu gihe gito kandi ukabasha no kwizigamira mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ibiciro by'imibereho bikomeza kuzamuka umunsi ku wundi, impuguke mu bukungu zigaragaza zagaragaje gahunda y'intambwe zishobora gufasha umuntu kuva mu madeni akazasoza uyu mwaka konti ye ihagaze neza.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 15% by'abantu bakuze mu Bwongereza bari mu madeni n'inguzanyo biteganyijwe ko zishobora kwiyongera bijyanye n'ibiciro bikomeje kuzamuka ku bicuruzwa bitandukanye.

Ikibazo benshi bagaragaza bahura na cyo, ni ukunanirwa kuzigama amafaranga yabarinda imyenda y'ahazaza kuko amafaranga yose babona bayifashisha bishyura imyenda bafashe ahahise.

Impuguke za MoneyPlus zagaragaje intambwe eshatu gusa z'ingenzi zo guhangana n'ideni mu buryo butaziguye. Si ibyo gusa kuko banatanze ingamba umuntu yakwifashisha akigobotara ikibazo cy'amadeni kandi akabasha kwizigamira agera ku 1.000 £ mbere y'uko uyu mwaka urangira.

1. Kurikira icyo ubushakashatsi buvuga

Abantu benshi usanga bavuga ko uburyo bwiza bwo kutavunwa n'umutwari w'ideni ari ukuryirengagiza, ariko abashakashatsi basaba abantu kuryitaho no kuryishyura vuba bishoboka. Abahanga mu by'ubukungu bavuga ko inama wagirwa n'inzobere mu bijyanye kwikura mu bibazo by'imyenda uzikurikije zishobora kugufasha kwishyura mu gihe gito.

2. Vugana n'abaguhaye ideni

Abahanga bavuga ko mu gihe wumva uremerewe n'amadeni, ukwiriye kudatinya kuvugisha abantu ubereyemo umwenda. Icyo gihe, ni nabwo mushobora kuganira ku buryo bukoroheye kwishyura.

3. Kurikiranira hafi urugendo rwawe rwo kwishyura

Uko ugize ayo wishyura ku ideni wari ufite cyangwa hari ayo wabashije kuzigama, byandike ahantu kugira ngo ubashe kumenya intambwe uri gutera bityo bikongerere icyizere.


Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND