RFL
Kigali

Hari icyo amahanga yakwigira ku Rwanda mu rwego rw’ibikorwaremezo?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/09/2024 10:58
0


Urwego rw'ibikorwaremezo ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize, kuko byorohereje ubuhahirane. Uwagera mu Rwanda nyuma y’imyaka 30 ishize, ntiyazuyaza kuvuga ko rwazutse kandi rwiyubatse mu buryo bufatika.



Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'ingabo za FPR Inkotanyi, u Rwanda rwateye imbere mu buryo bugaragarira buri wese ariko cyane cyane mu bijyanye n'iterambere ry'ibikorwaremezo kandi bijyanye n’igihe.

Ubwo yari yitabiriye Inama Nyafurika yahuje inzobere ku mabwiriza y'ubuziranenge bw'amashanyarazi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo, Mugiraneza Jean Bosco yatangaje ko nubwo u Rwanda atari rwo rufite amashanyarazi menshi muri Afurika, ariko hari isomo rikomeye amahanga akwiye kurwigiraho.

Yagize ati: "Sitwe dufite amashanyarazi menshi kurusha ibindi bihugu muri Afurika, kuko nko mu bihugu by'Abarabu usanga bafite nka 99% bageza amashanyarazi ku baturage babo. Ariko umwihariko w'u Rwanda, ni umuvuduko twabikozeho. Twabikoze vuba."

Mugiraneza yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwarihuse cyane mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ari rimwe mu masomo n'ibindi bihugu bishobora kurwigiraho, yongeraho ko hari n'ibihugu birimo Togo n'ibindi byagaragaje ubushake bwo kuza mu Rwanda kureba uko rwakoresheje tekinoloji yo kugeza amashanyarazi ku baturage hifashishijwe imirasire y'izuba.

Ati: "Hari byinshi rero Abanyafurika batwigiraho, ndetse urebye n'ukuntu ikoranabuhanga rikoreshwa mu gihugu, usanga hari ibihugu byinshi muri Afurika twabera urugero."

Ibi abitangaje mu gihe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL, Gakuba Félix, aherutse kubwira RBA ko hari icyizere cy’uko Abanyarwanda bose bazagerwaho n’amashanyarazi vuba, mu gihe kuri ubu ingo zigera kuri 80% mu Rwanda zabonye amashanyarazi mu myaka 30 ishize, zivuye ku kigero kiri munsi ya 3% zari ziwufite mu 1994 ndetse na 10% zari zigezeho mu 2009.


Hari kandi ingomero z’amashanyarazi zubatswe zirimo urwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania, rwatangiye gutanga amashanyarazi ku muyoboro mugari.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko mu bihe biri imbere hari amasezerano azasinywa hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi ndetse na Banki ya Aziya y’Ishoramari angana na miliyoni 400$, azafasha mu kugeza amashanyarazi ku bandi baturage bose basigaye.

Mu bindi bikorwa remezo byishimirwa byagezweho myaka 30 ishize, harimo n'inganda, kuko kuri ubu icyanya cy’inganda cya Kigali kigizwe n’inganda zirenga 156, kirimo ishoramari rirenga Miliyari 2$, kigaha akazi abarenga ibihumbi 15.


Hubatswe inyubako ya Kigali Convention Center isobanurwa 'nk'intsinzi y'Abanyarwanda kuko bananiwe kenshi kuyuzuza kubera ubushobozi buke ariko ntibacike intege bikarangira bayujuje,' inyubako ya BK Arena yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, zitade z'icyitegererezo  zirimo Amahoro, Sitade ya Huye, iya Pele n'izindi.

Mu myaka irindwi gusa, imihanda mu gihugu habarurwa ibilometero 1,600 bya kaburimbo yubatswe indi irasanwa, mu gihe ibirometero 3,700 by'imihanda y'imigendererano (Feeder roads) nayo yatunganyijwe, ibilometero 2,160 muri rusange byamaze gushyirwaho amatara.

Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, umubare munini w’Abanyarwanda bashoboye kwiga. Amashuri abanza n’ayisumbuye yikubye kabiri karenga. Mu 1994 yose hamwe yari 2,162 mu gihe mu mwaka w’amashuri 2021/22 yari amaze kuba 4,842. Muri yo, amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano yari 1994 ubwo Jenoside yabaga, arazamuka agera kuri 3,633 mu mwaka w’amashuri wa 2021/22.


Ubwo Jenoside yabaga, amashuri yigenga yose akubiyemo abanza n’ayisumbuye yari 168 naho muri 2021/22, aya mashuri yari 1,209. Mu gihugu hose, muri 1994, amashuri abanza yose hamwe yari 1882 afite abanyeshuri 1, 174, 448 bigishwa n’abarimu 19,906. Mu mwaka w’amashuri 2021, amashuri yari amaze kuba 3,831 afite abanyeshuri 2,742,901 bigishwa n’abarimu 63,046.

Mu 1994 umubare w’amashuri yisumbuye harimo n’ayigishaga tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET)yose hamwe yari 280, arimo abanyeshuri 36,815 bigishwa n’abarimu 2,330. Mu mwaka w’amashuri 2021, aya mashuri yisumbuye arimo n’ayigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro yabaye 2,377 arimo abanyeshuri 813,789 bigishwa n’abarimu 29,619.

Umubare w’amashuri yose y’imyuga mu mwaka w’amashuri 1995/96 wari 71 arimo abanyeshuri 8,736. Mu mwaka wa 2021, umubare w’aya mashuri wari 422 yigamo abanyeshuri 83,458.

Mu mwaka wa 1994, Kaminuza y’u Rwanda n’amashuri makuru, aya Leta n’ayigenga byari 7 yigamo abanyeshuri 3,728; n’aho ubu kaminuza n’amashuri makuru ni 39, yigamo abanyeshuri 95,863. Abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda bari 1,031 muri Mutarama 1991 mu gihe kugera muri Mutarama 2024 bari 1,930.


Leta kandi yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw’ibanze kugira ngo bagabanye ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza. Ingaruka z’ingendo ndende zabagamo imfu, abandi bakishyura amafaranga y’umuregera.

Ibigo nderabuzima biri hirya no hino ni 513, naho Poste de santé zimaze kuba 1252. Leta ifite gahunda yo gukuba kane abakozi bose bakora mu mavuriro, binyuze mu kuzamura umubare w’abasoza amashuri y’ubuvuzi bakava ku 2000 ku mwaka bakagera ku bihumbi umunani.


Mugiraneza Jean Bosco ushinzwe ingufu muri MININFRA yashimangiye ko hari ibyo amahanga akwiye kwigira ku Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND