RFL
Kigali

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ingamba zafashwe ngo abatsinda amasomo y’imibare biyongere

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/08/2024 15:39
1


Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza Icyiciro Rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, igaragaza ingamba yafashe nyuma yo kubona ko abanyeshuri batatsinze neza amasomo y’imibare n’ubugenge.



Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko muri rusange imibare, ubugenge, ubutabire, n’ibinyabuzima, ari amwe mu masomo abanyeshuri batatsinze ku kigero gishimishije, bityo ko ariyo akeneye  gushyirwamo imbaraga.

Ati "Bigaragaza ko hari aho tugomba gushyira imbara zihariye. Bivuga ko iyo turebye ibi bizamini ntabwo tuba tureba amashuri gusa cyangwa abanyeshuri, ahubwo natwe tuba twireba. Niyo mpamvu tuba twakoze iyi mibare kugira ngo turebe aho abanyeshuri bacu batsinze neza n'aho tugomba gushyira imbaraga."

Yakomeje avuga ko ingamba bafashe mu guhangana n'iki kibazo, ari ugukomeza gufasha abarimu haba mu mahugurwa no mu mfashanyigisho, ndetse no gukomeza gukurikirana uko bihagaze umunsi ku wundi.

Si ibyo gusa, kuko hazanakomeza kuvugururwa imyigishirize, abarimu nabo bakomeze guhugurwa mu buryo bwose, ari nako hongerwa ibikoresho bikenewe kugira ngo amasomo ya siyansi akomeze gutera imbere mu Rwanda.

Akomoza ku cyishimirwa kugeza ubu, Minisitiri Twagirayezu yagize ati: "Gusa icyo twishimira ni uko, uko imyaka igenda yigira imbere, tugenda tubona ko uko abanyeshuri bakora bigenda bisa neza kurushaho."

Yashimangiye ko hari icyizere ko n'ayo masomo abanyeshuri badatsinda neza, Minisiteri ikomeje kongeramo imbaraga kugira ngo abayatsinda biyongere 'cyane cyane ko siyansi n'imibare ari ibintu by'ingenzi cyane mu buzima bw'uyu munsi.'

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%. Mu bijyanye na siyansi abanyeshuri batsinze ku kigero cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7%.

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mashuri yisumbuye bitabiriye amarushanwa y’imibare, arimo iryo ku Mugabane wa Afurika n’iryo ku rwego mpuzamahanga, abashimira ko bitwaye neza.

Perezida Kagame ubwo yakiraga aba banyeshuri muri Village Urwugwiro, yababwiye gukomeza gushyira imbaraga mu masomo yabo kugira ngo azabagirire akamaro n’Igihugu muri rusange.

Ati “Iri rushanwa rirerekana ko mu bakiri bato bacu twifitemo ubushobozi bwo kubona ibisubizo byinshi by’ibibazo dufite.’’

Muri uyu mwaka, u Rwanda rwanditse amateka yo kwegukana umudali wa Zahabu, uwa mbere rwegukanye muri PAMO 2024, yasorejwe muri Afurika y’Epfo muri iki Cyumweru.

Uyu mudali wegukanywe na Denys Prince Tuyisenge, uri mu banyeshuri batandatu bitabiriye aya marushanwa. Icyo gihe, yagaragaje ko umudali yegukanye ari ingenzi mu myigire no gukabya inzozi ze zo kuzaba enjeniyeri.

Uyu munsi rero, nabwo Tuyisenge yaje ku rutonde rw’abanyeshuri batanu ba mbere batsinze neza mu Rwanda mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).

Akimara kwegukana iyi ntsinzi yagize ati: “Byanteye imbaraga numva nakomeza kwiga cyane kugira ngo nzagere kuri byinshi, ndifuza kuzaba umu enjeniyeri kandi imibare ni inkingi yabyo.”

Mu batsinze bava mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye uko ari 137052 muri bo aboherejwe mu mashuri y’ubumenyi busanzwe bagize 52.8%, aboherejwe mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyi ngiro ni 40.5%, mu gihe aboherejwe mu mashuri nderabarezi TTC ari 4.7%, aboherejwe mu ibaruramari bagize 1.8% naho abazajya kwiga amasomo arebana no kwita kuri gahunda z’amashuri y’incuke ni o.2%.


Minisiteri y'Uburezi iri kuvugutira umuti urambye ikibazo cyo kuba abanyeshuri badatsinda neza amasomo y'imibare n'ubugenge





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwineza carine2 weeks ago
    murakoze nzakubahw niga muwa 5 imibare ibinyabuzima na chemistry (MCB) nasabag ko mwahindur period yimibare ikaba mugitondo kuk har aho tuyigira nyum yaho ugasanga twananiw cyn bamw banasinzir murakoz ndi kicukir





Inyarwanda BACKGROUND