RFL
Kigali

Abana 20 bakoreye ibizamini bya Leta mu Igororero rya Nyagatare bose baratsinze

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/08/2024 10:02
0


Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko abana 20 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange n’icy’ay’abanza, byo mu mwaka ushize w’amashuri 2023/2024 bose batsinze neza.



Abo barimo 16 bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’level) na bane bakoze icy’amashuri abanza. Ni amanota yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024.

Igororero ry’abana rya Nyagatare ni Igororero ryihariye rigororerwamo abakiri bato baba barakoze ibyaha ariko bataruzuza imyaka y’ubukure iteganywa n’amategeko.

Iyo bakoze ibyaha biba ngombwa ko baza kuhasoreza ibihano bakatiwe n’inkiko kuko imyaka yabo iba itabemerera kugororerwa hamwe n’abandi baba mu magororero y’abakuze, bitewe n’uko baba bagikeneye kwitabwaho, cyane ko umwana uhageze yitabwaho by’umwihariko akiga amashuri hakurikijwe icyiciro buri wese aho yari ageze yiga.

Ibi Leta y’u Rwanda yabikoze mu rwego rwo kugira ngo umwana waguye mu cyaha akomeze yitabweho, azasoze ibihano yaragororotse ariko atarasigaye inyuma mu myigire, dore ko abatsinze basoje icyicyiro rusange bakunda kugira amahirwe yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika bagakomereza amashuri yabo mu bigo byo hanze batari mu Igororero.

Iyo bahawe imbabazi, ibihano bari barakatiwe bikurwaho bagakomezanya n’abandi bana biga mu mashuri asanzwe. Mu byo Leta y’u Rwanda yateganyije kandi harimo no kuba bakwigishwa imyuga n’ubumenyingiro bitewe n’amahitamo y’umwana, uwo mwuga akazawukoresha asubiye mu buzima busanzwe mu rwego rwo kwiteza imbere, agateza imbere n’umuryango we ndetse n’Igihugu muri rusange.

RCS itangaza ko ubu ku igorero ry’abana rya Nyagatera, hiyongereyeho n’ikindi cyiciro cy’amashuri yisumbuye abarimo bazakora ikizamini umwaka utaha kuko bagiye kwimukira mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye.

Bimaze kumenyerwa rero ko buri mwaka abana baba barakurikiranye amasomo muri iryo gororero, bakora ibizamini bya Leta nk’abandi bana bize mu bindi bigo kuko bose baba bahuje ingengabihe mu masomo bahabwa nest RCS itangaza ko kuva abana bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, batangira gukora ibyo bizamini bya leta nta numwe uragitsindwa.


Src: Imvaho Nshya







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND