RFL
Kigali

Imitoma iracicikana kwa Kenny Sol n’umugore we-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/08/2024 9:32
0


Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yafashe umwanya atomora umugore we Tunga Kunda Alliance Yvette, amushimira kuba yaramugize umugabo uhamye anamuha icyubahiro amwita Mama.



Ku wa 05 Mutarama 2024 ni bwo Kenny Sol na Kunda basezeranye mu mategeko mu buryo busa n’ubwatunguranye kuko urukundo rw’aba bombi rutari rwarigeze rumenyekana cyane uretse muri ibyo bihe.

Bidatinze Kenny Sol wari umaze iminsi atangaje ko yumva afite amashyushyu yo kubona umwana yibarutse, we umugore we bibarutse imfura yabo y’umukobwa.

Kuri iyi tariki ya 15 Kanama 2024 ubwo umugore wa Kenny Sol yizihiza isabukuru, uyu muhanzi yamuzirikanye mu magambo meza azwi nk’imitoma.

Ati”Umunsi mwiza w’amavuko mugore wanjye w’igikundiro, nsengera ibyishimo byawe, ubuzima buzira umuze no gusubizwa kw'ibyifuza by’indani muri wowe.”

Nyuma yo kumwifuriza umunsi mwiza w’amavuko kandi yafashe umwanya anamurata amashimwe.

Ati”Mwarakoze kungira umugabo ndiwe none, ndagushimira cyane kandi nzahora ngukunda nkubaha Mama. Ishimwe ku bw’imyaka 7. Mwamikazi wanjye.”

Kunda na we yakozwe ku mutima n’imitoma ya Kenny Sol, amushima agira ati”Murakoze rukundo ndagukunda ibihe byose n’iteka.”

Kenny Sol uheruka kwinjira muri 1:55AM, ari mu bahanzi bamaze gushinga imizi aho kuri ubu hitezwe indirimbo yakoranye na DJ Neptunez umuvanzi w’umuziki ubifatanya no kuririmba.Kenny Sol yazirikanye umugore we wizihiza isabukuru y'amavuko amutera imitoma anamushima ibyiza yamugejejeho 

 

Kunda na Kenny Sol bamaze kunguka umwana w'umukobwa bibarutse muri Gicurasi 2024

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND