Kigali

Nyampinga w’u Bubiligi Kenza Ameloot ari mu Rwanda mu gufasha abana bafite uburwayi bw’amaso-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/09/2024 17:24
1


Umunyarwandazi Kenza Johanna Ameloot ufite ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024, ku myaka 22 y'amavuko yinjiye mu mushinga wo gufasha abana bo mu Rwanda bafite uburwayi bw’amaso.



Miss Kenza Ameloot winjiranye mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’ Bubiligi umushinga wo gufasha abana baturuka mu miryango ikennye bakabasha gusubira mu ishuri, ubu ari kubarizwa muri mu Rwanda.

Binyuze muri ‘Light for the World’, uyu mukobwa yifuza gufasha abana benshi bashoboka bafite uburwayi bw’amaso. Yavuze ko yishimira cyane iyi gahunda yinjiyemo.

Yagize ati: ”Uyu munsi nungutse ibintu by’ingenzi ubwo nahuraga n’abana beza ariko bafite ikibazo gishobora gutuma bagira ubumuga bwo kutabona.”

Akomeza agira ati: ”Turimo kubafasha binyuze muri ‘Light for the World’, kongera kwiyubaka n’umunezero wabo biteye umuhate. Mfite ishimwe indani muri njye ku bw’amahirwe yo kuba muri iki gikorwa kigamije guhindurira ubuzima.”

Asaba abantu bose kumushyigikira mu rugendo yatangiye ati: ”Mureke duhurize hamwe imbaraga duhindurire ubuzima ibihumbi by’aba bana. Twese hamwe dushobora kubera urumuri isi tukabaha ahaza heza bakwiriye.”

Umunyarwandakazi Kenza Johanna Ameloot yabaye 'Miss Belgique 2024' ahize abakobwa 32 bari bahatanye muri aya marushanwa y'ubwiza ngarukamwaka.

Kenza Ameloot w'imyaka 22 wabaye Miss Belgique 2024, abyarwa n'umunyarwandakazi Gakire Joselyne. Ubusanzwe, Kenza ni umunyamideli uri mu bagezweho bakiri bato mu Bubiligi.

Yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza n’ayisumbuye, kuri ubu akaba ari kwiga Kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga, akaba n’umunyamideli wabigize umwuga.Kenza Ameloot yinjiye mu gikorwa cyo gufasha abana bato bafite uburwayi bw'amaso bushobora kubaviramo kutabonaKenshi Kenza agaragaza ko yishimira aho u Rwanda rugeze ariko akanagaruka ku kuba yifuza kugira uruhare mu gukomeza kuruteza imbere Yasabye buri umwe ufite umutima wo gufasha kumushyigikira muri iki gikorwa cy'ingirakamaroYifuza guhindurira ubuzima abana bato benshi bashoboka akababera urumuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude4 months ago
    Ikibazo ni uko azagarukira mumugi gusa, kd usanga n'ibibazo by'abana bafite uburwayi be'amaso, ababyeyi babo baravuza bagacibwa intege nokubura ubushobizi bubsgeza kugisubizo ntacyo.ntazibande mumugi ngo yibagirwe ibyaro



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND