RFL
Kigali

Yvan Muziki yateguje ibitaramo mu bihugu birimo u Busuwisi n’u Buholande

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2024 16:47
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Yvan Muziki yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bine birimo u Busuwisi n’u Buholande.



Atangaje ibi mu gihe amaze iminsi ari gukora kuri Album ye nshya yise “Inganzo y’Inkotanyi”, ndetse arateganya kuzayimurikira Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Kigali mu Ukuboza 2024.

Ni Album avuga ‘idasanzwe kuri njye’ ahanini bitewe n’uko ‘iriho indirimbo zisingiza Inkotanyi, nshingiye ku kuba zaraduhaye ubuzima, by’umwihariko zatabaye umubyeyi wanjye ubwo yari yakoreye impanuka mu gihugu cy’u Burundi’.

Yvan Muziki yabwiye InyaRwanda ko mu gihe ari kurangiza ikorwa ry’iyi Album ari no kwitegura urugendo agomba gukorera mu bihugu bine byo mu mahanga binyuze mu bitaramo byamaze kwemezwa n’abantu bamutumiye.

Ati “Maze iminsi mu biganiro n’abantu bifuza ko mbataramira mu Budage, mu Busuwisi, mu Bubiligi no mu Buholandi. Kandi mu gihe kiri imbere tuzatangaza amatariki ariko byose uko ari bine bigomba kuzaba mu Ugushyingo 2024 mbere y’uko nkora igitaramo cyanjye bwite.”

Si ubwa mbere Yva Muziki azaba ataramiye mu Bubiligi, kuko yagiye akorerayo ibitaramo byinshi, ariko kenshi yabaga yatumiwe n’abantu bahabarizwa. Ati “Kuri iyi nshuro ngiye kujyayo ari njye nyiri gitaramo, urumva ko ari umunsi udasanzwe kuri njye.”

Yvan wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Urugo ruhire’ yasubiyemo afatanyije na Massamba na Marina, yavuze ko yiteguye kugaragaza ubukungu buri mu muco w’u Rwanda, ari nayo mpamvu ibihangano bye byubakiye ku gukundisha abantu Igihugu, ubureremboneragihugu, umuziki gakondo n’ibindi.

Ati “Navuga ko ibi bitaramo bigamije guhura n’abafana n’abakunzi b’umuziki wanjye. Ariko kandi ni ibitaramo bigamije kugaragaza umwihariko w’umuco Nyarwanda, umwimerere w’umuziki nkora ndetse no kuvuga neza Igihugu cyanjye.”

Uyu muhanzi agiye gukorera ibitaramo muri biriye bihugu, mu gihe umwaka ushize yataramiye mu bihugu birimo u Bufaransa. Ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka yagiye ashyigikira cyane benshi mu bahanzi ba gakondo bakoze ibitaramo.

Aherutse kugaragara ku rubyiniro rwa BK Arena, mu gitaramo Massamba Intore yakoze yizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki n’imyaka 30 ishize y’urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda.

Ni igitaramo yise “3040 y’ubutore” kandi yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Ariel Wayz, Ruti Joel, Nziza Francis, Ikirezi Deborah n’abandi bari bahuriye ku kwizihiza ibigwi bya Massamba Intore.


Yvan Muziki yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bine


Yvan yavuze ko agiye gutaramira mu Bubiligi mu gihe asanzwe ahakorera ibitaramo aba yatumiwemo


Yvan Muziki yasobanuye ko ibi bitaramo bigamije guhura n'abafana be, no kumenyekanisha ibyo akora

KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTARE’ YA YVAN MUZIKI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND