RFL
Kigali

Ibirori byo gusaba no gukwa bya Shyaka Francis n’Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/08/2024 0:28
0


Umuyobozi w’Ikipe ya Tiges Basketball Club, Shyaka Francis yasabye anakwa Uwase Sangwa Odile wabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2019.



Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Uwase yagaragaje ko we na Shyaka bahisemo kuba umwe umwe iteka ubundi asangiza abamukurikira uko byari byifashe mu buryo bw’amafoto mu birori by’umuco byabo bizwi gusaba no gukwa.

Muri Werurwe 2024 ni bwo Uwase yagagaje ko yamaze kuvuga ‘Yego’ yemera no kwambikwa impeta y’integuza gusa kuva icyo gihe ibyaba bombi bakomeje kubigira ibanga.

Muri Gashyantare 2024 ubwo isi yose iba yizihiza umunsi wa Mutagatifu Valentin urugero rw’abakundana uzwi na Saint Valentin ni bwo batangiye kugaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo.

Uwase akaba yaregukanye ikamba ry’Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2019 nyuma aza no kwegukana ikamba rya Miss University Africa 2019 mu Rwanda.

Muri 2021 Uwase ari mu banyeshuri basoje amasomo ya Kaminuza muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ishoramari (UTB).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND