Kigali

Yaziraga ihabara ry'umugabo washakaga kumwica! Uko Apôtre Gitwaza yasimbutse urupfu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/08/2024 16:56
0


Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries / Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yahishuye ko hari uwashatse kumwambura ubuzima ariko Imana igakinga ukuboko.



Ibi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza yabigarutseho tariki 11 Kanama 2024, ubwo hasozwaga ku mugaragaro igiterane cyiswe Africa Haguruka, cyabaga ku nshuro ya 25 mu gihe hizihizwa n'isabukuru y'imyaka 25 y'iki giterane.

Ni igiterane cyatangiye ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 11 Kanama 2024 aho cyaberaga ku musozi Hermon, uri mu Mudugudu wa Giheka, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.

Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center, yafashe umwanya ashima Imana yamurindiye muri uyu murimo kandi n’ubu ikaba ikomeje kumurinda nubwo yanyuze mu bikomeye.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yashimiye abatangiranye n'itorero mu 1999 kandi n’ubu bakaba bagishikamye ndetse n’abandi bagiye baryiyungaho mu bihe bitandukanye. Icyo gihe, yanaboneyeho umwanya avuga ku bihe bitandukanye kandi biruhije yanyuzemo, ahishura ko hari n’abashatse kumuvutsa ubuzima.

Yavuze ko icyo gihe bashaka kumwica yari ari kumwe n'umugore we n'umushoferi wabo bari mu muhanda ugana Rwandex, maze umuntu aturuka inyuma yabo yirukanka cyane ashaka kumurasa ndetse amubwira ko yari amaze igihe kinini amushaka ngo amwice none rero ubwo amubonye agomba kumwica.

Yagize ati “[…] Ndamubwira nti nguyu umutwe wanjye wurase. Aratitira cyane, ata ya mbunda mu maguru, shoferi aza yiruka, aramfata,shoferi wanjye aza yiruka,aramfata. Ndamubwira ngo hoya, yavuze ko yanshatse igihe kirekire, nguyu umutwe nawurase. Kurya shoferi ankunda ariruka, aca muri feux- rouge yiruka cyane, sinabasha no gufata na purake ze, aragenda.”

Arakomeza agira ati: “Nyuma y’iminsi mike, haza umudamu ukiri muto, yari amaze gukizwa, arapfukama, arambwira ngo uriya muntu wari ukwishe nari ihabara rye, ariko maze kumva ijambo ndakizwa, aravuga ngo nzica Gitwaza kuko yagukuye mu buzima bwanjye."

Apotre Gitwaza avuga ko atari rimwe yari asimbutse urupfu kuko nabwo undi munsi hari uwashatse kuzana intwaro mu rusengero ngo amurasiremo ariko ari mu nzira aza agakora impanuka ikomeye. Avuga ko muri iki gihe cyose cy’imyaka 25, Imana yakomeje kuba iyo kwizerwa.

Ati “Iyo ndebye imyaka 25, navuganye n’urupfu ndarwirukana.”

Itorero Zion Temple Celebration Center ryatangiye ku wa 11 Nyakanga 1999, ritangijwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza, maze mu 2000 hatangizwa igiterane Africa Haguruka cyatangiye, nyuma y’ikindi cyabaga kigamije komora ibikomere no kunga Abanyarwanda cyitwaga ‘Heal our Nation.'

Insanganyamatsiko ya Afrika Haguruka y'uyu mwaka iragira iti: "Haguruka wubake." Yatekerejweho hifashishijwe ijambo ry'Imana riboneka muri Nehemiya:2:17, no muri Ezira:10:4. 


Apotre Dr Paul Gitwaza yahishuye uko Imana yamusimbukije urupfu inshuro zirenze imwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND