Kigali

Yabyaranye na Eddy Kenzo: Byinshi kuri Rema Namakula ugiye gutaramira i Musanze

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/08/2024 19:59
0


Rema Namakula agiye gutaramira i Musanze ku wa 16 Kanama 2024 mu gitaramo azahuriramo n’abagabo bafite izina rigari mu myidagaduro nyarwanda barimo The Ben bafitanye indirimbo.



Mu mezi make ashize inkuru yatashye i Rwanda ko Rema Namakula agiye gususurutsa abanyabirori i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni igitaramo gitegerejwe cyane n'abakunzi ba muzika.

Rema Namakula yabonye izuba ku wa 24 Mata 1991, avukira mu bitaro bya Lubaga kuri Hamida Nabbosa na Mukiibi Ssemakula (abebyeyi be bose bitabye Imana).

Yize amashuri abanza muri Kitante, akomereza ayisumbuye muri Saint Balikudembe, Kaminuza ayisoreza mu yitwa  Kyambogo.

Uko Rema Namakula yinjiye mu muziki afasha abandi

Yatangiye kuririmba ubwo yari mu biruhuko by’umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, atangira asubiramo indirimbo z’abandi.

Bidatinze yatangiye gufasha umuhanzikazi Halima Namakula ku rubyiniro, aza gukomeza aririmbira abandi nka Bebe Cool.

Mu 2013 ni bwo yatunguye Bebe Cool warimo areba televiziyo, amubona atangaza ko agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere.

Ibi byababaje Bebe Cool wamukoreshaga nk’umuririmbyi, bituma ahita amwirukana. Muri uwo mwaka Rema Namakula yashyize hanze indirimbo ‘Oli Wange’ yanditswe na Nince Henry. Ni indirimbo yamamaye cyane.

Ari mu bahanzi bitabiriye Coke Studio AfricaMu 2016 yatoranyijwe mu bahanzi bazahagararira Uganda muri Coke Studio Africa aho yajyanye n’abandi batandukanye nka Lydia Jazmine, Eddy Kenzo na Radio na Weasel.

Muri uwo mwaka kandi aba bahanzi bagize amahirwe yo guhurira muri Coke Studio Africa n’abarimo 2 Baba wo muri Nigeria na Trey Songz, icyamamare mu muziki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubuzima bw’urukundo bwa Rema Namakula

Uyu muhanzikazi yatangiye gukundana na Eddy Kenzo, ku wa 26 Ukuboza 2014 yibaruka imfura yabo bise Aamaal Musuuza. Umubano wabo waje kuzamo agatotsi baratandukana.

Ku wa 07 Ugushyingo 2019, Rema Namakula yerekanye umukunzi we mushya, Dr Hamza Ssebuza, aho byari ibyishimo byinshi, maze ku wa 07 Ugushyingo 2021 bibaruka umwana w’umukobwa bise Aaliyah Ssebunya.

Afitanye amateka yihariye na The Ben

Mu bihe bitandukanye uyu mugore yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye ariko iyo yahuriyemo na The Ben ku wa 30 Ukuboza 2020 yitwa "This Is Love" yabaye ikimenyabose mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Muri Gashyantare 2024, ubwo Rema Namakula aheruka gukora igitaramo, The Ben yaratunguranye bafatanye kuririmba iyi ndirimbo.

Ibihembo akomeje kubyegukana ku bwinshi

Uyu mugore amaze kwegukana ibihembo binyuranye mu marushanwa atandukanye. Muri HiPipo Awards 2013, yegukanye ibyiciro bine, Best Charts, Best Breakthrough na Best Female Artist na Best R&B Song ‘Oli Wange’.

Ibirori ategerejwemo

Nk'uko twabigarutseho haruguru ku wa 16 Kanama 2024 ni bwo Rema Namakula azataramira i Musanze afatanije na The Ben, DJ Marnaud hamwe na Luckman Nzeyimana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND