Kigali

HWPL igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 hanarebwa ingamba zo guteza imbere ubwumvikane ku Isi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/08/2024 9:56
0


Mu Mujyi wa Seoul mu gihugu cya Koreya y'Epfo hagiye kubera ibirori by'isabukuru y'imyaka 10 y’inama y’amahoro ku isi izwi nka HWPL [Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light].



Ni ibirori bizaba tariki 18 Nzeri 2024 aho HWPL izizihiriza isabukuru y'imyaka 10 muri Koreya y'Epfo ndetse n’ahantu hatandukanye ku isi hagera mu bihugu 122. Ni mu nsanganyamatsiko igira iti 'Gushyiraho Umuryango w’amahoro ku isi binyuze mu bufatanye hmwe'. Iki gikorwa kiributsa abayobozi b’isi yose n’abaturage guharanira amahoro, harebwa n'ingamba zo guteza imbere ubwumvikane bw’isi.

Mu 2014 ni bwo Umuryango mpuzamahanga w’amahoro (HWPL) watangijwe mu gikorwa cyahuje abayobozi barenga igihumbi ku isi mu nzego zinyuranye yaba muri politiki, idini, amatsinda y’abagore, amashyirahamwe y’urubyiruko, ndetse n’itangazamakuru, bo mu bihugu bigera ku 140.

Iyi nama y’amahoro ku isi yabereye i Seoul, ikaba yaribanze ku bibazo byo gukemura amakimbirane, ubwumvikane bw’amadini no gushyira mu bikorwa amategeko kugira ngo Isi ibone amahoro arambye.

HWPL ivuga ko intego y'isabukuru y'imyaka 10 ari ugusuzuma ibyagezweho kuva 2014 no kuganira kuri gahunda z'ejo hazaza. Ibi birori bigamije gushyiraho imiyoboro ikenewe mu ngamba z’amahoro zihamye, gushimangira imiyoboro y’akarere mu guhangana n’ihungabana ry’amahoro no gukoresha ubushobozi rusange. Kugira ngo ibyo bigerweho, hazatangwa amasomo atandukanye muri buri gihugu mu nzego zitandukanye.

Yagize iiti "Reka abantu bose babe intumwa y’amahoro, HWPL iharanira inshingano za buri muntu mu kwimakaza amahoro mu nzego zose. HWPL irateganya gukusanya ubutumwa bw’amahoro ku bantu ku isi no kubihishura muri ibyo birori byerekana icyifuzo cy’amahoro n’ubumwe bw’abantu baturutse imihanda yose ku isi mu izina ry’amahoro".

HWPL yatewe inkunga n’amasezerano yashyizweho umukono mu 2014, mu myaka icumi ishize, hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ku isi, biyemeje gukemura ibibazo by’isi yose nk’imvururu z’abasirikare, amakimbirane y’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, n’iterabwoba ry’umutekano wa interineti binyuze mu bufatanye bw’akarere ndetse n’ibikorwa rusange.

Inama y'Amahoro ku Isi yatangiye gushyiraho urwego rukomeye rw’imiyoborere y’amahoro, ihuza imiryango mpuzamahanga, guverinoma, n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Tugarutse ku isabukuru yayo y'imyaka 9 yabaye mu 2023, Chairman Lee Man-hee wa HWPL yagize ati: "Kuki ubuzima bw'urubyiruko bugomba gushyirwa mu ntambara? Politiki ni iki, kandi ni iyihe? Iyo intambara itangiye, urubyiruko ni rwo rutambwa.

Amahoro ntashobora kugerwaho binyuze mu magambo yonyine. Iyaba amahoro yaratsinze kuri iyi si, ntihari kubaho impfu zibabaje. Tugomba gusiga amahoro nk'Umurage ku isi yose aho abadukomokaho bazaba. ”


Hagiye kuba ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'Inama y'Amahoro ku Isi


Hashize imyaka 10 Umuryango mpuzamahanga HWPL uharanira ubwumvikane ku Isi


Chairman Lee Man-hee wa HWPL avuga ko buri wese akwiriye guharanira "gusiga amahoro nk'Umurage ku isi yose"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND