Umuryango w'Ivugabutumwa Beacon of Hope Christ Ministres washinzwe ndetse uyoborwa na Pastor Odeth Mutoni, wateguye igiterane gikomeye cy'urubyiruko "Youth Conference 2024" cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye n'abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel.
"Youth Conference 2024" ishoye imizi muri 1 Timoteyo 4:12 "Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye. [Let no man despise thy youth; but be thou an example of the believers, in word, in conversation, in charity, in spirit, in faith, in purity].
Iki giterane mpemburabugingo by'umwihariko ku rubyiruko, kizaba tarik 16-18 Kanama 2024, kibere mu Kigarama - Karugira mu Karere ka Kicukiro. Kizajya gitangira saa Cyenda z'umugoroba kugeza saa Moya z'ijoro, gusa kuwa Gatandatu ho kizaba saa Yine za mu gitondo kugeza saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Kwinjira ni ubuntu.
Cyatumiwemo abakozi b'Imana bafite Ijambo barimo Pastor Tom Gakumba, Pastor Mugisha Jackson na Pastor Doreen. Abazacyitabira bazaramya banahimbaze Imana mu ndirimbo z'abaramyi bakunzwe barimo Gaby Kamanzi, Jado Sinza, Beacon Worship Team, Healing Worship Team, Voice of Angels Ministry na Light of Christ Ministry.
Umushumba Mukuru wa Beacon of Hope Christ Ministries yateguye iki giterane, Pastor Odeth Mutoni, yabwiye inyaRwanda ko umusaruro biteze muri iri vugabutumwa ry'iminsi itatu "ni uko binyuze mu nyigisho zizatangwa n'abakozi b’Imana bafite ubunararibonye, twizeye kubona urubyiruko rwinshi rumenya inkuru ya Kristo rugakizwa".
Uyu mukozi w'Imana yavuze ko iki giterane cy'ivugabutumwa kizafasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge no mu ngeso mbi "rukagaruka mu nzira nziza rukabasha kwiteza imbere". Avuga ko hazabaho no kwigishwa kwigira no kugarurirwa icyizere cy’ejo hazaza heza.
Impanuro ze ku rubyiruko rwo muri iyi minsi runavuga ko rwugarijwe cyane n'ibishuko byinshi bitizwa umurindi n'Ikoranabuhanga ryiyongera buri munsi, yabasabye kwiha Imana no kwitoza kuyumvira kuko bibafasha kudatwarwa n'amarara y'ubuzima;
Kandi bakitoza kubaho ubuzima bufite intumbero kuko iyo umuntu afite intumbero abasha kubaho ubuzima bufite intego kandi bumugeza kuri byinshi byiza. Ati "Nibiyumvemo ko ari abagore n'abagabo b'ejo ndetse n'ababyeyi babereye u Rwanda n'abanyarwanda".
Ati "Imigani 3:5-6 "Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose,We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. [Trust in the LORD with all thine heart; and lean not unto thine own understanding]. Uhore umwemera mu migendere yawe yose,Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. [In all thy ways acknowledge him, and he shall direct thy paths]".
Beacon of Hope Christ Ministries yaherukaga gukora igiterane gikomeye mu Ugushyingo 2023 ari cyo "Arise and Shine Conference" cyari cyatumiwemo Dominic Ashimwe n'amatsinda atandukanye nka Gisubizo Ministry, Kingdom of God Ministry, Beacon Worship Team na Power of the Cross Ministry.
Abakozi b'Imana bagabuye ijambo ry'Imana ni Pastor Odeth Mutoni, Apostle Love Joy & Bishop John Mpamera, Rev. Aaron Ruhimbya, Bishop Jolly Murenzi na Apostle Sosthene Serukiza. Insanganyamatsiko yari ukubyuka ukarabagirana, iboneka muri Yesaya 60:1 "Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw'Uwiteka bukaba bukurasiye".
Muri Werurwe 2023 na bwo Beacon of Hope Christ Ministries yakoze igiterane gikomeye bise “His Last Command Our First Concern” cyanatangiwemo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge. Mu biterane byose ikora, izirikana gutumira abaramyi batandukanye, ibintu bigaragaza umusanzu wayo mu gushyigikira no guteza imbere umuziki wa Gospel.
Umushumba Mukuru wa Beacon of Hope Christ Ministries, Pastor Odeth Mutoni
Pastor Odeth Mutoni ari mu bashumba bafite ubutumwa bwihariye ku rubyiruko
Inshuro eshatu zikurikiranya, Beacon of Hope Christ Ministries yakoze igiterane gikomeye buri nyuma y'amezi 8
Pastor Odeth Mutoni yahishuriye urubyiruko inama yarufasha gukora ibyo gukiranuka
Jado Sinza ni umwe mu bazaririmba muri iki giterane "Youth Conference 2024"
Gaby Irene Kamanzi ni inshuti ya hafi ya Beacon of Hope Christ Ministries
Gaby Kamanzi na Jado Sinza batumiwe muri iki giterane cy'Urubyiruko
TANGA IGITECYEREZO